skol
fortebet

Vuga bike ku bijyanye n’ amabanga yawe-Rev.Nibintije

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

Soma Imigani 25:9-10:

9.Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu,Kandi ntukabitarange,

10. Kugira ngo ubyumva atazakugaya,Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho.

Sponsored Ad

Nshuti ya Nemi,

Nigeze kuganira n’ umuturanyi wanjye utunzwe no kuroba amafi, umunsi umwe arabwira ati « Eustache, wari uziko ko udashobora kuroba ifi mu gihe umunwa wayo ufunze. » ubwo twari tubikuye kubintu twari tubonye mu gace dutuyemo.

Reka nawe nkubwire nti » Ntugafungurire umunwa wawe abantu bose.

Ibintu ufite muri wowe byaba ari inzizo zawe ( Dreams), byaba ari ibibazo ufite jya ushaka umuntu w’ umunyamasengesho cyangwa umujyanama Uzi neza wizeye ndetse uwo Imana yagushize imbere.

Ntukanabwire ibibazo byawe umuntu udashobora kubigufashamo kuko ntacyo bimaze.

Mu bihe bitandukanye haba hari uwo ugomba guhitamo wizeye.

Imana iduhe ubwenge..!

Nibintije Evangelical Ministries International (Nemi)
[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa