skol
fortebet

Vuga ikintu cyemeza Imana yawe mu isegonda imwe-Rev.Nibintije

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Soma 2 Ingoma 7:14

“ Abagize ubwoko bwanjye bitirirwa izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bakanshaka bagahindukira bakareka inzira zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbabarire icyaha cyabo, nkize igihugu cyabwo.”

Sponsored Ad

Ijambo ryawe rikora ku mutima w’Imana yawe.

Amasengesho yawe Imana iyatekerezaho cyane.

Akaba ariyo mpamvu Yesu yabanje kwigisha abigishwa be gusenga,

kugira ngo ba bashye kuvuga ibyo Imana ikunda kumva byihutirwa aribyo:

• Kwihana ibyaha ....
• kubabarira.....
•umutekano .....
• Ibizamura imibereho yayo(provision)...ndetse
• Nibyo bakeneye ko Imana ya bakorera mu buzima bwawe.

Umuntu ugira amagambo arimo guca bugufi no kwizera, niwe “WEMEZA” Imana, bika muhesha imigisha yayo kandi mu gihe cyihuse.

Imana iduhe ihishurirwa...!

P.s ( Niba ufite ibyo ushaka gusobanuza cyangwa umutwaro ushaka ko tugufasha gusengera twandikire kuri izo numero ziri hasi zikoreshwa na WhatsApp.)

“KUZAGIRA IMINSI MIKURU MU MAHORO N’ UMUTEKANO NIRYO SENGESHO RYACU TUBASABIRA.”

Turabakunda

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • Ndabona Pastor avuga ibyerekeye izina ry’Imana.Igitangaje nuko amadini anyuranye akoresha AMAZINA y’Imana atandukanye.Urugero,amadini amwe avuga ko Imana yitwa Uwiteka.Abandi nka Gatolika bakavuga ngo Imana yitwa Nyagasani.Abaslamu bakita Imana ALLAH.Naho Abahamya ba Yehova bakavuga ko Imana yitwa Yehova.Ubwo ni nde ufite ukuri? Amazina hafi ya yose dusanga muli Bible,akomoka ku rurimi rw’igiheburayo: Urugero ni Maliya,Yozefu,Yohana,Yesu,etc...Nta kuntu Imana yari kwiha izina ry’ikinyarwanda,Uwiteka cyangwa Nyagasani.Ibitabo bya Bible bya kera byandikishijwe intoki mu Giheburayo (originals),biraboneka ubishatse.Izina bwite ry’Imana ni Yehova.Urisanga muli ibyo bitabo bya kera inshuro zirenga 7000.Abakoze Translation mu zindi ndimi,basimbuje izina Yehova andi mazina nka Uwiteka na Nyagasani.Ku byerekeye ALLAH,ntabwo ari izina bwite,abubwo ni Imana mu Cyarabu.Nkuko Mungu aizina bwite,abuhwo ari Imana mu Giswahili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa