addresiya
startimes

’Yarakomeretse murangije mwongeramo ibikomere’Past. Rutayisire avuga kuri Gitwaza

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 3 October 2018 Yasuwe: 13409

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu itorero ry’Abangirikani, Rev Dr Antoine Rutayisire yanenze abantu bibasiye Apôtre Dr Paul Gitwaza kuko yavuze ko mu Rwanda no muri Afurika nta muhanuzi umuruta avuga ko na we muri iyi Kigali mu bahanuzi yemera Gitwaza aza mub’imbere.



Rev Dr Rutayisire avuga ko abantu benshi bavuze nabi Gitwaza batabanje kumva neza ubutumwa yabanje gutambutsa mbere yo gutangaza ko nta muhanuzi umuruta.

Ubutumwa Gitwaza yavuze bugateza ururondogoro bwagiraga buti: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Mbere yo gutangaza ariya magambo, Gitwaza yari yabanje gutambutsa ubutumwa bugaragaza igikomere yatewe na bamwe mu bayoboke ba Zion Temple birirwa biruka mu bandi bahanuzi ndetse bamwe bakanagirirayo akaga.

Nubwo benshi bavuze ko Gitwaza yagaragaje kwishyira hejuru bidakwiye umuhanuzi w’Imana ndetse bamwe bakandika byinshi bamwita umunyabinyoma, Rev Dr Rutayisire we ngo mu bahanuzi yemera mu Rwanda Gitwaza aza mub’imbere.

Avuga ko ibyo Gitwaza yavuze yabivugishijwe n’igikomere yatewe n’imyitwarire y’abayoboke be.

Ati: “Njyewe hari mwenedata umwe muri iyi minsi rwose mwaramwose mushyiraho umuriro mwinshi ndavuga nti iyo mubanza mukumva ubutumwa bwe bwose …yarakomeretse rwose murangije mwongeramo ibikomere. Nyamara uriya mwene data buriya mu bantu nemera muri uyu mujyi njyewe ndamwemera. Ni umukozi w’Imana pe! Kuko ibyo barega abandi n’ibyo bamubeshyera ntabyo akora…

……niba hari umukozi w’Imana uba muri uyu mujyi udakunda amafaranga ni Gitwaza. Njye nshobora kumutangira ubuhamya…niba hari umukozi w’Imana utajya mu tuntu tw’uducafu, twa tundi tw’inzangano Gitwaza abamo… niba hari umukozi w’Imana wuzura Umwuka njyewe nemera; Gitwaza aba mu b’imbere.”

Rutayisire akunze kunenga imyigishirize ya bamwe mu biyita abanuzi beze muri uyu Mujyi wa Kigali, ariko kuri iyi nshuro ahamije adashidikanya ko Paul Gitwaza amwemera nk’umuhanuzi w’ukuri.

Rutayisire avuga ko hari igihe umubwirizabutumwa akomereka agacikwa akavuga iby’igikomere cye ku ruhimbi nubwo ngo ubundi aba akwiye kugishyira Yesu akamwomora.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Karekezi

    Ndi Umuvuga-butumwa kimwe na Pastor Rutayisire Antoine,nubwo tutari mu IDINI rimwe.Birambabaje kubona Antoine avuga ngo "abantu babeshyera Gitwaza".Reka ntange ingero 2 zonyine z’ukuntu Gitwaza abeshya abantu,byerekana ko atari Intumwa y’Imana,nubwo abyiyita.Izo ngero,zizwi n’abantu bose,na Rutayisire arimo kuko byaciye kuli TVR.Urugero rwa mbere:Igihe twari mu matora ya president muli 2003,Gitwaza yabeshye abayoboke be ko Yozefu na Mariya bagiye I Bethlehem "gutora" (elections).Nyamara nkuko tubisoma muli Luka 2:5,bali bagiye "Kwibaruza" (Census).Urugero rwa 2:Muribuka umwaka ushize Gitwaza avuga ngo Ukwezi n’Izuba bigiye kuba amaraso.Nyamara ntabyabaye.Abayoboke be bajye bamuha amafaranga yirire gusa.Ibyerekeye kuba Intumwa n’Umuhanuzi w’Imana,he must forget.Gitwaza ni umwe muli Pastors benshi cyane badusebya kubera inda zabo nkuko Abaroma 16:18 havuga.

    October 2018

Inzindi nkuru

Nkusi Thomas wamenyekanye mu Gasobanuye nka Yanga yahishuye ukuntu Imana...

Icyamamare mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda Nkusi Thomas uzwi nka Yanga...
21 May 2020 Yasuwe: 11993 2

IJAMBO RY’UMUNSI: IMPANO NEMI YEGENEYE ABAMAMA-Rev.Nibintije

Nshuti zanjye, Nshuti zanjye z’ Abamama mwakire impano ( GIFT) yanyu...
11 May 2020 Yasuwe: 654 0

Ijambo ry’umunsi:USHATSE WATANGIRA KWANDIKISHA IMPAPURO Z’ UBUTUMIRE

Nshuti Yanjye, Ushatse wakwandikisha impapuro z’ ubutumire kuko njye...
11 May 2020 Yasuwe: 1373 1

IJAMBO RY’UMUNSI:HUMUKA-Rev.Nibintije Eustache

Nshuti za Njye, Kera umubyeyi umbyara yahoraga ambwira ko ngomba guhora...
10 May 2020 Yasuwe: 991 0

Ntukemere kwambara imyenda abandi bashaka kukwambika-NEMI

Nshuti Ya NEMI TV Ntukemere kwambara imyenda abantu bari gushaka...
27 April 2020 Yasuwe: 702 0

IJAMBO RY’UMUNSI:Ubuzima budasanzwe bw’umuntu-Rev.Nibintije

Nshuti Ya NEMI TV •Ubuzima budasanzwe ntabwo ari ubuzima butagira amakosa....
24 April 2020 Yasuwe: 441 1