skol
fortebet

Abakirisito bo muri AEBR nabo bafatanye mu mashatsi, DASSO aje kubakiza bamuciraho imyenda

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu karere ka Musanze abakiristo bo mu idini ry’ Ababatisita, Association of Baptist Churches of Rwanda AEBR barwanye inkundura umudaso aje kubakiza bamuciraho imyenda.
Intandaro y’ aya makimbirane ngo ni ukuba aba bakiristo bo mu murenge wa Muko akagari ka Cyogo mu karere ka Musanze barahawe umupasiteri mushya batamushaka.
Aya makimbirane yatangiye ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2017 ubwo aba bakirisito bamenyeshwaga ko bahawe umupasiteri mushya, uwari uhari akimurirwa ahandi.
N’ umujinya (...)

N’ umujinya mwinshi uvanze no kutabyumva ngo abo bakiristo ba bahise bakuraho intebe Pasiteri yagombaga kwicaraho, bavuga ko nta wundi uzaza kuhayobora utari Rev Pasiteri Mutumishi Daniel wahahoze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyogo, Ngayubwiko Jean Marie Vianney yatangaje ko nawe yahamagawe ku munsi w’ejo abwirwa ko abakirisitu ba AEBR bigaragambije, bitabaza DASSO, zihageze abakirisitu barazikubita.

Yagize ati “Ejo umupsiteri wa AEBR barampamagaye bambwira ko ngo abakirisitu barwanye ngo babahaye umupasiteri baramwanga, ngo bashaka Pasiteri uwitwa Mutumishi Daniel wari usanzwe ubayobora.”

Uyu muyobozi avuga ko aba bakirisitu batsembye ko nta wundi muntu uzaza kuhayobora kuko ngo uwo mu Pasiteri [Mutumishi] we n’abakirisitu bafatanyije kubaka urusengero bityo yasize abagumuye.

Ngayubwiko avuga ko aba bakirisitu ari imyumvire basizwemo na Mutumishi bityo agasaba ko uyu yafatwa akabazwa impamvu agumura abaturage.

Kugeza ubu hari abatawe muri yombi kubera guteza izo mvururu kuko umwe mu ba DASSO bamuciriye imyenda ndetse ngo haburiramo n’amafaranga ibihumbi 18.

Kuri ubu bamwe muri aba bakirisito ngo bagiye kwigaragambiriza ku karere ka Musanze, basaba ko bagenzi babo barekurwa.

Ibi bisa neza neza n’ ibiherutse kubera mu karere ka Ngoma aho abakiristo bo mu itorero inkuru nziza bafatanye mu mashati nyuma yo guhabwa umupasiteri badashaka.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano hatahiwe méthodiste kamembe Niba ubuyobozi bwite bwa resta budacyemuye amacakubiri ahari cyane KO icyibazo bacyirengagiza kandi bacyizi !!!!!!!!

    Andika Igitekerezo Hano nyakubahwa KAGAME niwe uzakemura ibibazo byamacakubiri biri muri méthodiste i kamembe !!!!!¡

    icyazanye buri dini kirimo kigaragara naho gukubita umuntu wambaye ibendera ry’igihugu ukanashanyura... bifite icyo bivuze nibakurikiranwe nk’abanzi b’igihugu ikizwi neza cyo nuko umukirisitu nyawe yubaha ubuyobozi. gusa uwo niwo musaruro w’amadini y’ibinyoma.

    ntabwo byumvikana ukuntu abantu bigaragambya bakanakora amahano nkayo yo kurwanya inzego bwite za leta nizumutekano so ababantu bahanwe hakurikijwe itegeko kuko bararengereye cyane,iri dini kdi bagenzure barebe niba ryujuje ibisabwa murakoze

    Andika Igitekerezo Hano munsenyeri kayinamura wa méthodiste nakemure ibibazo bimaze igihe ikamembe ! bitari ibyo nabo bazarwanira murusengero ! nareke gukomeza guceceka !!!!!

    Mwihangane yesu araje impala zishire

    Ninjye Dasso mukuru uyobora muri uwo murebge, Nta Dasso wakubiswe, icyakora baciyw inkoni ye!

    Ninjye Dasso mukuru uyobora muri uwo murebge, Nta Dasso wakubiswe, icyakora baciyw inkoni ye!

    abantu ntibakitiranye ibintu rwose
    .aya madini mubona Say, Imana ahubwo ni amakoperative kuko itorero ry, Imana ni rimwe kandi izo nduru ntizibayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa