skol
fortebet

RDC: Abasore n’inkumi benshi berekeje mu myitozo yo kwinjira muri M23 ku bwinshi

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasore n’ Inkumi benshi cyane bo mu bice bya Masisi,muri Kicu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 08 Gicurasi berekeje ku imyitozo ya Gisirikare mu mutwe wa M23,kugira ngo ababishoboye bawiyungeho.

Sponsored Ad

Uyu mutwe wakanguriye urubyiruko rutuye aho wafashe kwinjira mu gisirikare,ababishoboye bose nta vangura iryo ariryo ryose barinjira.Amakuru aravuga ko abasaga 1500 berekeje mu myitozo.

Abasore n’inkumi bo muri Rubaya n’ahandi muri Masisi baje ku bwinshi ndetse intego yabo ari uguhagarika ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa abanyekongo.

Mu mashusho yagiye hanze, yagaragaje urubyiruko rwinshi rw’abasore n’inkumi binjira mu modoka ebyiri nini ziruzura,berekeza mu myitozo.

Aba basore n’abakobwa bari kwiyunga kuri M23, kandi bafite gahunda yo kubohora RDC.

M23 imaze igihe ikangurira urubyiruko guhora ruri maso kugira ngo batazongera guhunga iwabo kubera za FDLR, Abarundi, FARDC ndetse n’indi mitwe.

Uretse bariya binjiye mu gisirikare,abandi batangiye kwinjira mu nzego z’umutekano zirimo aba local defence, aba police n’izindi nzego zishinzwe umutekano kandi bigakorwa kinyamwuga.

Nkuko byatangajwe kuri X,abo bose bahawe amahirwe yo kwinjira muri uyu mutwe urwanira uburenganzira bwabo nk’abanyekongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa