skol
fortebet

Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cy’abasabaga ko itegeko rihana ukorera ibiterasoni mu ruhame rikurwaho

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 26 Mata 2024 rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuryango FADA Rwanda w’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, bw’uko rwakuraho ingingo y’itegeko ihana umuntu ukorera ibiterasoni mu ruhame.

Sponsored Ad

Iyi ngingo ya 143 y’itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018, iteganya ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.”

Tariki ya 11 Werurwe 2024, uyu muryango wandikiye uru rukiko, urugaragariza ko nta gisobanuro gitomoye interuro “gukora ibiterasoni mu ruhame” ifite, bityo ko kubera iyi mpamvu, ishobora gutuma ukekwaho icyaha arengana.

Umuyobozi Mukuru wawo, Hassna Murenzi, yasobanuye ko bitewe no kudasobanuka kw’iyi nteruro, hari ubwo umucamanza ashobora guhana ukurikiranweho iki cyaha, bitewe n’imyumvire ye, undi badahuje imyumvire akaba yamugira umwere.

Uyu muryango wagaragaje ko iyi ngingo inyuranya n’izirimo iya 13 y’Itegeko Nshinga, iha buri muntu uburenganzira ku buzima bwe bwite. Iyi igira iti “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa. Leta ifite inshingano yo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.”

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo ya 143 y’iri tegeko itanyuranya n’ingingo ya 13, iya 15 n’iya 16 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ku bijyanye n’ubudahangarwa bw’umuntu ndetse n’uburinganire.

Rwasobanuye ko nta kigaragaza ko habaho gusobanura mu buryo butandukanye interuro “gukora ibiterasoni mu ruhame”, no kuba abacamanza bafata imyanzuro yerekeye kuri iyi ngingo, bashingiye ku myumvire yabo.

Imbarutso y’ubu busabe yabaye ikurikiranwa ry’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane, watawe muri yombi mu 2022, nyuma yo kugaragara muri B.K yambaye imyambaro bamwe bemeza ko yerekanaga ingingo z’umubiri z’ibanga.

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Mugabekazi afungwa by’agateganyo, ariko yaje gufungurwa tariki ya 19 Kanama 2022, hashingiwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha. Kuva ubwo, urubanza rwe ntirwongeye kuba.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa