skol
fortebet

Ibitangaje ku mugore wo muri Australia watwise inshuro 2 mu byumweru 3 bikurikiranye

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri Australia w’imyaka 36 witwa Sandra Searle, yatwise ubugira kabiri mu minsi 18, biba igitangaza bijyanye n’uko ubusanzwe iyo umugore yasamye bwa mbere gusama bwa kabiri biba bidashoboka bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu.

Sponsored Ad

Uyu mugore yatwise inshuro ebyiri ariko mu buryo butandukanye, kuko bwa mbere yatwise mu buryo busanzwe, ubwa kabiri atwita hifashishijwe ikoranabuhanga. Ushobora kwibaza uti byagenze gute?

Ubusanzwe Sarah Searle n’umugabo we David Searle bari basanzwe bazi ko kubyara mu buryo busanzwe bitazashoboka bijyanye n’uko uyu mugabo mu 2015 yasanzwemo kanseri y’ubugabo ndetse n’umugore akagira ikibazo cyo kurekura amagi adahagije.

Ibyo byatumye biyemeza kuzakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘In Vitro Fertilization, IVF aho intanga ngore n’intangangabo zihurizwa muri laboratwari ubundi iryo gi rigashyirwa mu mugore umwana akavuka.

Iri koranabuhanga biyemeje kurikoresha muri Kanama 2018, nyamara ntibari bazi ko umugore yari yarasamye mu buryo busanzwe mu minsi 18 yari ishize.

Iryo gi ryatunganyirijwe muri laboratwari ryashyizwe muri uwo mugore risanga rya rindi ryari risanzwemo, abana barakurana.

Ibi byatumye muri Mata 2023 havuka abana babiri, umuhungu yitwa Michael naho umukobwa yitwa Poppy, uyu muryango uhita ubarwa nk’uwa 10 bibayeho kuva Isi yabaho.

Ubwo yavugaga kuri ibi bitangaza byamubayeho, Sandra Searle yagize ati “Michael yavukiye ibyumweru 35 (amezi umunani) avuka adashyitse. Yakunze kugira ibibazo mu byumweru bya mbere, ariko ubu ni abana bafite ubuzima bwiza.”

Aba bana babiri basanze abandi bakuru babo babiri na bo bavutse muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya IVF nk’uko Daily Mail yabyanditse.

Nubwo aba bana babayeho mu buryo butandukanye, ababyeyi babo babagaragaza nk’impanga, Sandra akavuga ko biterwa n’uko “bose babanye mu nda imwe ndetse bakavukira igihe kimwe.”

Ubusanzwe ibi byabaye kuri Sandra by’uko umugore ashobora gutwitira ku nda yari atwite bizwi nka ‘superfetation?’.

Uretse ko kuri Sandra yasamye bwa mbere mu buryo busanzwe, ubundi agasama hifashishijwe IVF, inshuro zabanje ku bandi bantu ho abana bose basamwaga ku buryo busanzwe nta IVF yifashishijwe.

Ni ibintu bibaho gake cyane ku kigero byibuze cya 0,3%.

Ubusanzwe iyo umugore yamaze gusama kongera kujya mu bihe by’uburumbuke biba bigoye cyane, imisemburo idakunze kwemera ko hagira irindi gi rirekurwa ngo ribe ryahura n’intanga ngabo ngo bikore undi mwana usanga wa wundi wamaze gukorwa.

Igi ryaremwe bwa mbere rihita rifunga uko kongera kujya mu burumbuke k’umugore rikarema ururenda ruhita rubuza intanga ngabo zindi kuba zahura n’igi ry’umugore bwa kabiri.

Kuri ‘superfetation’ ho biba bitandukanye, aha ho umugore arakomeza akajya mu bihe by’uburumbuke n’ubwo aba atwite, ibisobanura ko iyo akoze imibonano mpuzabitsina aba ashobora gutwita bwa kabiri.

Abo bana baba bajya kungana ariko ntabwo baba bitwa impanga.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko nubwo ku muntu biba gake, ni ibisanzwe ku bindi binyabuzima birimo inkegesi, ibinyamabere bito (small mammals) amafi n’izindi nyamaswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa