skol
fortebet

Ababikira bafunguye akabari bazajya bigishirizamo ijambo ry’Imana

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ababikira bo muri kiliziya gatolika bafunguye akabari mu ngoro ya kera yo mu majyaruguru ya Esipanye,kugira ngo bajye babwiriza ubutumwa abaje kwica akanyota basuye inyubako ya Romanesque yo mu kinyejana cya 11.

Sponsored Ad

Umubikira Guadalupe wavukiye i Miami yagize ati: "Ntekereza ko abantu benshi batekereza ko bitangaje, kubera ko batigeze babibona. Ariko murabizi, ntabwo ari icyaha kunywa inzoga".Akomeza avuga ko akabari ari "umuryango ufunguye kuri twe ngo tuvuge ubutumwa ".

Aba babikira bo muri Hermanas Peregrinas de la Eucaristia bafashe imirimo yo muri aka kabari gaherereye hanze y’umujyi wo muri Basque witwa Vitoria bakambuye abitwa Benedictine monks, bifuje ko ba kavukire aribo bagakoramo.

Aba ba monks bari batuye hano kuva mu mwaka wa 1923 ariko bagiye muri Nzeri 2022 kubera impamvu zirimo n’ubusaza.

Umwaka ushize,ababikira 18 biganjemo abakomoka muri colombia,baje kureba kano kabari kitwaga "Pater" bar,hanyuma bakita Amaren Etxea (Mother’s House).

Muri weekend ya mbere aka kabari kamaze gufungurwa,bigahurirana n’icyumweru gitagatifu,aba babikira bambaye imyenda nk’iyabakira abakiriya mu kabari ariko hejuru bambara ivara,hanyuma bakira abaje babagana.

Umwe mu bakiriya bahageze witwa Maria Elena Saez,yagize ati: "Narabikunze kubera ko nakomeje kubabona bishimye kandi bamwenyura,batanga amahoro n’ibyishimo."

Uyu yiyemeje ko nta handi azongera kunywera uretse aha.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa