skol
fortebet

Umugabo amereye nabi Hoteli yarayemo akarumwa na sikorupiyo ku myanya y’ibanga

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu majyepfo ya Calfornia ari kurega hoteli yacumbitse mu ijoro i Las Vegas, avuga ko yarumwe na sikorupiyo ku myanya ye y’ibanga asinziriye muri hoteli.

Sponsored Ad

Michael Farchi wo muri Agoura Hills avuga ko kurumwa n’aka gasimba byamusize mu bubabare bukabije kandi ko acyivuza nyuma y’amezi bibaye.

Ku wa 26 Ukuboza, Farchi n’umuryango we bari bacumbitse muri Venetian’s Palazzo tower ubwo yarumwaga n’aka gasimba k’ubumara, nk’uko yabitangarije Eyewitness News.

Yagize ati: "Nabyutse mfite ububabare bukabije mu myanya y’ibanga.Ntabwo nari nzi icyo aricyo. Namanuye ikiganza cyanjye kugira ngo numve icyabaye munsi maze numva ubundi bubabare bukabije."

Avuga ko yarumwe byibuze inshuro eshatu cyangwa enye ku gasabo k’intanga n’aka gasimba gafite ubumara, yaje no kugasanga hejuru ye kagendagenda.

Ubwoko nyabwo bw’iyi sikorupiyo, n’uburozi bw’ubumara bwayo, ntibwavuzwe.

Yavuriwe mu bitaro byaho maze arega abakozi ba hoteri. Avuga ko byarangiye anishyuye icyumba yarayemo.

Hoteli yatangarije Las Vegas TV ati: "Iyi hoteli ifite uko yita ku byabaye byose kandi dushobora kwemeza ko byakurikijwe kuri iki kibazo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa