skol
fortebet

Umukobwa ukora mu rugo muri Saudi Arabia yaciye ibintu kubera videwo ari mu gikoni n’inzoka nini

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umubare munini w’abakobwa b’Abanyakenya bagiye muri Arabiya Sawudite gushaka ubuzima, nyuma y’ubushomeri bukabije buri muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Bamwe mu bahagera, bakorerwa iyicarubozo ku mubiri no ku mutima, ndetse bamwe bahasiga ubuzima.

Umunyakenya ukoresha TikTok uzwi ku izina rya Jano, ukora akazi ko mu rugo muri Arabiya Sawudite, yasangije amashusho yerekana ibyo abakozi bo mu rugo banyuramo muri kiriya gihugu.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwe rwa TikTok, Jano yerekanye aho akorera, aho umukoresha we yorora inzoka nini nk’itungo ndetse uyu akaba ategetswe kuyigaburira.

Iyo videwo yerekana inzoka itembera hirya no hino mu gikoni ubwo yakoraga imirimo ye ya buri munsi.

Iyi videwo yatumye Abanyakenya bacika ururondogoro, benshi bagaragaza ko batunguwe kandi batabyizera.

Reba amashusho hano: https://www.kenyan-post.com/2024/03/kenyan-lady-employed-as-househelp-in.html

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa