skol
fortebet

Nyanza: Impanuka ya HOWO yahitanye abantu batatu

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Nyanza habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO, abantu batatu barimo abanyerondo 2 n’umushoferi bahita bapfa.

Sponsored Ad

Mu masaha ya 01h50’ z’ijoro ryakeye ku wa 26 Mata 2024, mu mudugudu wa Nyarukorera A, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, ahitwa i Mugandamure mu karere ka Nyanza, niho habereye iyi mpanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, ihitana batatu barimo abanyerondo babiri n’uwari uyitwaye.

Amakuru avuga ko uwari kumwe n’umushoferi [tandiboyi] we yakomeretse ajyanwa kwa muganga,we n’umunyerondo umwe . Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda ivuga ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi

Abo banyerondo bari bugamye imvura munsi y’igiti aho iyo modoka yabasanze.

Umuvugizi wa Polisi ishami ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yagenderagaho.

Polisi isaba abashoferi kwirinda gukorera ku jisho rya polisi cyangwa kuri camera zo mu muhanda ngo niba batabibonye ngo bagendera ku muvuduko mwinshi kuko isaha iyari yose ashobora gukora impanuka bikamugiraho ingaruka, bikaba byanagira ingaruka kubandi bari gukoresha umuhanda bityo nta kwirarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa