skol
fortebet

Abaganga basanze ibiyiko 7 icyuma cyo guhata,igifungura imisumari n’uburoso mu nda y’umugabo

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Buhindi yateye ubwoba abaganga ubwo bamunyuzaga mu cyuma kubera uburwayi bwo mu nda yavugaga ko afite,barebye ku mafoto basanga mu nda ye harimo ibiyiko 5,uburoso bw’amenyo,turnevisi,icyuma gihata n’ibindi.

Sponsored Ad

Abaganga bo mu bitaro byitwa Lal Bahadur Shastri Government Medical College by’ahitwa Mandi mu Buhindi btashywe n’ubwoba ubwo babonaga mu nda y’uyu mugabo harimo ibi bikoresho bitandukanye birimo ibityaye ariko atapfuye.

Aba baganga bahise bihutira kubaga uyu mugabo,barangije bakuramo ibi bikoresho byari bikiriho ibiryo baketse ko ari ibyo yari yariye.

Dr Suraj Bhardwaj yabwiye Times of India ati “Twiboneye n’amaso yacu ibi byuma mu nda ye.Ubwo twarimo tumubaga twabonye ibintu tutigeze tubona uretse kubisoma mu bitabo.Ubu uyu mugabo ameze neza.”

Uyu mugabo utavuzwe amazina ngo yarwaye uburwayi bwitwa Pica butera umuntu kurya ibintu bidasanzwe kandi bitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa