skol
fortebet

Abana b’impanga bashyingiranwe ku myaka 5 ababyeyi babo bavuga ko mu bundi buzima bakundanaga

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Abana 2 b’impanga bavuka mu muryango w’aba Budhiste bashyingiranywe ku myaka 5 hanyuma ababyeyi babo bavuga ko urukundo rwabo rwahereye kera kuko ngo mu buzima bwashize mbere y’uko bavuka bakundanaga.

Sponsored Ad

Washirawit Bee Moosika na mushiki we Rinrada Breem bakoze ubukwe kuwa 04 Werurwe 2021 ahitwa Nakhon Si Thammarat muri Thailand mu rwego rwo kubahiriza imigenzo y’idini ry’ababyeyi babo b’Aba Budhiste.

Ababyeyi b’aba bana aribo Weerasak w’imyaka 31 na nyina Rewadee w’imyaka 30 bubahirije imyizerere yo mu idini yabo ivuga ko abana bavutse ari impanga baba bafite “Karma” cyangwa se ko mu buzima bwabo bwashize bakundanaga ariko bapfa badashyingiranywe bityo mu buzima bwabo bushya bagomba kubana nk’umugabo n’umugore.

Aba babyeyi bavuze ko igihe aba bana babo batashyingiranwa,ubuzima bwabo bwarangwa n’imyaku ndetse n’ibibazo biturutse ku buzima bwabo bwa mbere.

Weerasak n’umugore we Rewadee batumiye inshuti n’abavandimwe kugira ngo baze muri ubu bukwe bw’izi mpanga zabo.

Madamu Rewadee yagize ati “N’umugisha kuba narabyaye impanga ariko nari mpangayikishijwe nuko hari ikintu cyabakurikiye giturutse mu buzima bwabo bwa mbere.Imyizerere yacu ivuga ko bagomba gushyingiranwa kugira ngo twikiranure niyo Karma.

Umu monk w’aba Budhiste yari aho hafi kugira ngo ahe umugisha aba bana bashyingiranwe.

Nyuma y’ubukwe abatumiwe bahise bajya mu kirori baranywa,bararya,nbashyiramo umuziki barabyina karahava nkuko ubukwe bwose bisanzwe bigenda.

Se w’aba bana yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kubashyingiranya kuko ngo imyizerere yabo ivuga ko iyo utabikoze umwe arwara bikaba byamuviramo urupfu.

Ati “Twizera ko iyo ubyaye abana b’impanga bafite ibitsina bitandukanye baba bagomba gushyingiranwa bitakorwa umwe akaba yarwara agapfa akiri muto.”

Icyakora ngo uku gushyingiranwa ntikwemewe mu mategeko ahubwo byakozwe nk’umuhango kugira ngo aba babyeyi barinde abana babo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa