skol
fortebet

Abantu 37 barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera kurira muri resitora ikomeye yashyiraga amasohoro mu byokurya

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo wari icyamamare mu kugaburira abantu mu Bufaransa witwa Jacques DeNoiret yafungiwe Resitora ye nyuma y’aho abantu 37 barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina by’umwihariko Mburugu [syphilis] banduye kubera kurira muri iyi resitora yashyiraga amasohoro mu biryo.

Sponsored Ad

Jacques DeNoiret nyiri resitora yitwa Le Gallion,yasabwe gufunga nyuma y’aho abarwayi bagera kuri 37 bamushinje kubanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nyuma yo kurira muri resitora ye yavangaga amasohoro y’abakozi be mu biryo bagaburiraga abantu.

Iyi Resitora iherere mu gace ka Annecy ko muri Haute-Savoie hahana imbibi n’Ubusuwisi ndetse n’Ubutaliyani,yari yarigaruriye imitima ya benshi kubera imperekeza y’igaburo[dessert] yitwa creme soufflé yagiraga yakururaga benshi gusa byaje kuvumburwa ko yavangwagamo amasohoro y’abakozi,abantu ntibabimenye.

Uwunganira abarega iyi resitora, Luc Rochelle, wo mu rugaga rw’abavoka rwitwa Lacasse & Pilfroy yabwiye abanyamakuru ati " Nyuma y’ibipimo byo muri laboratwari byakozwe kuri creme souffle, Bwana DeNoiret yavuye ku izima yemera ko ibanga yakoreshaga ryatumaga yigarurira imitima y’abakiriya ari amasohoro y’umwe mu bakozi be yashyiraga mu ifunguro."

Nkuko amakuru dukesha worldnewsdailyreport.com abitangaza,Bwana DeNoiret yemeye ko yishuraga agahimbazamusyi buri mukozi wabaga yatanze amasohoro agera kuri litiro ebyiri yo kuza gushyira mu biryo mu minsi runaka.

Umwe mu bakozi ba bwana DeNoiret yabwiye abanyamakuru bo mu Bufaransa ati " Wikinishirizaga mu gikombe warangiza amasohoro ukayajyanira Boss akayapimira imbere yawe hanyuma ugahabwa agahimbazamushyi nyuma y’icyumweru."

Aba bakozi ngo bashishikarizwaga kubika no gukusanya amasohoro yo hirya no hino mu ngo zabo,barangiza bakayazana kuri resitora mu dukingirizo twakoreshejwe.

Icyateje akaga nuko aba bantu bakusanyije amasohoro arimo n’ay’abantu barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bayagaburira abantu bituma abagera kuri 37 bazandura.

Bwana Jacques DeNoiret wahawe ibihembo byinshi kubera guteka ibyokurya biryoshye ndetse yafatwaga nk’ummwe mu bagabuzi ba mbere mu Bufaransa,yasabye imbabazi abo yagaburiye aya masohoro bakandura gusa yamaganye imiziririzo yashyizwe ku kurya amasohoro ahubwo avuga ko yafasha mu kuryoshya amafunguro agezweho.

Ibitekerezo

  • Cyakora ikiremwamuntu kirarangiye pe! ubundi ibikorwa bya muntu ni byo bizarangiza Isi! nsanzwe ntakunda Restaurent ariko noneho uyu ayinkuyeho burundu. Ni agahomamunwa!

    Mana weee. Uyu ni umurozi mu barozi. Gushaka indonke yangiza ubuzima bw’abantu!!!!! Leta y’Ubufaransa yari ikwiye kumucishaho akanyafu n’abandi bakaboneraho bakirinda kwangiza ubuzima bw’abantu nkana. Abantu nkawe Imana izabaturinde mu rw’imisozi igihumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa