skol
Kigali
startimes

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura inzoga bifuzaga

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 July 2020 Yasuwe: 3343

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe no kunywa umuti wica udukoko abantu bakaraba mu ntoki [Hand sanitizer] nyuma yo kugera ku kabari ka liquor icyaka cyababanye icyorezo bagasanga gafunze.


Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu n’uko aba bantu banyoye uyu muti bawuvanze n’amazi na soda barangije bamererwa nabi birangira bapfuye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace kitwa Kurichedu aba bantu bari batuyemo yavuze ko bakimara kunywa iyi Hand sanitizer ku bwinshi,bahise bata ubwenge bajyanwa igitaraganya kwa muganga bahagera bashyizemo umwuka.

Inzoga za liquor zahagaritswe kugurishwa mu buhindi kubera ingamba za Leta zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Iri shyano ryabaye mu minsi 2 ishize ubwo aba bagabo basangaga amaduka ya Liquor yose yafunzwe hanyuma basimbuza izi nzoga iyi hand sanitizer bavanze n’amazi na soda.

Aba bantu bahitanywe na hand sanitizer biyongereye ku bihumbi 35 bimaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu cy’Ubuhinde.Abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 63 muri iki gihugu bamaze kwandura Coronavirus.

Amagana y’abaturage bo mu Buhinde bapfa bishwe no kunywa inzoga zirimo uburozi ziba ziganjemo iz’inkorano.

Igituma izi nzoga zica abantu ku bwinshi n’uko bongeramo uburozi bwa Methanol mu rwego rwo kuzisembura cyane ngo zibasindishe bikarangira zibahitanye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umushoferi yagonze umugenzi ari kwambukiranya umuhanda ariruka nyuma amenya...

Umushoferi w’umugore witwa Fatheha Begum Abedin ukomoka mu gihugu...
21 September 2020 Yasuwe: 5643 0

Abasore 3 bakatiwe igihano cyo gucibwa intoki 4 buri wese bazira...

Urukiko rwo mu gihugu cya Irani rwakatiye abasore 3 barimo uwitwa Hadi...
19 September 2020 Yasuwe: 1913 0

Umugore ufite amabere manini kurusha abandi muri UK yishimiye akayabo...

Umwongerezakazi witwa Leia Parker w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu...
18 September 2020 Yasuwe: 6168 0

Umugabo yarongoye nyirabukwe nyuma yo gutandukana n’umugore we bari...

Umugabo witwa Clive Blunden w’imyaka 65 ari mu munyenga w’urukundo na...
18 September 2020 Yasuwe: 10588 0

Slayqueen ukomeye muri Kenya yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye...

Umukobwa w’ikimero mu gihugu cya Kenya utunzwe no gushyira ku mbuga...
18 September 2020 Yasuwe: 6738 0

Imbwa yishe uruhinja rw’iminsi 12 bituma ababyeyi barwo bafungwa

Imbwa yo mu rugo mu Bwongereza yitwa Teddy yakoze amahano icika mu kibuti...
17 September 2020 Yasuwe: 2228 0