skol
fortebet

Abantu babiri bakomoka mu muryango umwe bategetswe kwambarira ubusa ku karubanda nyuma yo kubafata bari gusambana

Yanditswe: Thursday 03, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’umusore wafashwe asambana na nyirasenge bituma agace batuyemo kabategeka kwambara ubusa ku karubanda bagakaraba umubiri wose mu rwego rwo kwiyeza cyane ko ngo bakoze ikizira.

Sponsored Ad

Abatuye mu cyaro cya Sola muri Sikar mu gihugu cy’Ubuhinde,bateraniye hamwe basaba aba bantu bafashwe basambana kandi bafitanye isano gukuramo imyenda yabo yose bagakarabira umubiri wose imbere yabo mu rwego rwo kwiyeza.

Abantu bakoranye kugira ngo barebe ubwambure bw’aba bombi bari 400 bose bakomoka kuri kariya gace ka Sola.

Ubu bugome bwakorewe aba bantu 2 bwabaye kuwa 21 Kanama uyu mwaka ariko Polisi yahise ita muri yombi abantu 9 bategetse aba bantu 2 kwambara ubusa bakoga.

Umuyobozi w’umudugudu witwa Khap Panchayat,niwe wari ku isonga mu gutegeka aba bantu kwiyeza aho ndetse yabategetse kwishyura ibihumbi birenga 500 FRW.

Ikinyamakuru New India Express cyatangaje ko aba bantu basabwe kwambara ubusa ku karubanda bagakaraba umubiri wose mu rwego rwo “Kwiyeza kubera ubusambanyi butemewe cyane ko bafitanye isano.”

Amakuru avuga ko iyo umuryango waba bombi wanga kubatanga ngo bakarabire imbere ya rubanda wari guhita ucibwa burundu.

Polisi y’Ubuhinde yahise itangira gukora iperereza kuri uru rugomo rwakorewe aba bantu ndetse rugakorwa hishwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho abantu 9 bamaze gutabwa muri yombi mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa