skol
fortebet

Abanya Ghana bibasiye abakinnyi babo babanaga muri hoteli imwe n’abakunzi babo bibaviramo gusezererwa rugikubita muri AFCON 2019

Yanditswe: Thursday 11, Jul 2019

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Ghana byavuze ko benshi mu bakinnyi ba Ghana babanaga muri Hoteli imwe n’abakunzi babo mu gikombe cya Afurika bigatuma barara bakora imibonano mpuzabitsina bugaca bananiwe ariyo mpamvu basezerewe rugikubita mu irushanwa.

Sponsored Ad

Abakinnyi barimo Christian Atsu, Baba Rahman,Thomas Agyepong, Andre na Jordan Ayew, Caleb Ekuban na Andy Yiadom bashinjwe gusambanira cyane mu Misiri bituma ikipe yabo y’igihugu isezererwa muri 1/8 cy’irangiza.

Aba bakinnyi bashinjwe n’itangazamakuru ko babanaga muri Hoteli imwe n’abakunzi babo bigatuma bajya gukina bananiwe.

Umunyamakuru witwa Patrick Osei Agyemang yagize ati “Benshi muri aba bakinnyi bahembwa amafaranga menshi ariko bakunda abagore cyane kandi nta kinyabupfura bagira.Icyo bashoboye ni ukurya imisoro y’abanya Ghana.

Bamwe mu bakinnyi ntibashobotse.Ntibashobora kwitwararika,ntibasinzira nijoro baba bari gukora ibikorwa by’ubugoryi.aba basore ntibakwihanganira kumara ibyumweru 3 batabonana n’abagore.”

Ikinyamakuru Ghana SoccerNet cyagize kiti “Abakinnyi bakundaga gutera akabariro n’abakunzi babo aho kwita ku kazi.Imyitwarire mibi niyo mpamvu yatumye abakinnyi babura imbaraga ndetse bakina nabi irushanwa.

Babanaga n’abakunzi babo muri Hoteli imwe mu mujyi wa Ismailia ariyo mpamvu bananiwe gutwara igikombe Ghana imaze imyaka 37 idatwara.”

Ghana yasezerewe na Tunisia muri 1/8 cy’irangiza na Tunisia kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa