Kigali

Abasirikare bo muri Indonesia bakora imyitozo irimo iyo kurya inzoka ya Cobra igira ubumara bubi cyane baciye ibintu [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 5133

Abasirikare bo mu gihugu cya Indonesia bakora imyitozo ikomeye itandukanye ariko iyatangaje rubanda n’iyo kurya inzoka ya cobra ari nzima kandi igira ubumara bwica umuntu mu gihe kingana n’iminota 15 gusa nyuma yo kumuruma.



Aba basirikare ba Indonesia bategekwa kurya izi nzoka ari nzima mu rwego rwo kwerekana ko bazashobora kwitangira igihugu cyabo.

Aba basirikare bakora iyi myitozo yo kurya cobra kugira ngo bimenyereze ubuzima bubi, ntibuzabakome mu nkokora nibagera mu mashyamba y’inzitane bari ku rugamba.

Aba basirikare ngo barya izi Cobra kugira ngo bazabashe kwibeshaho mu gihe bari ku rugamba mu ishyamba nta biribwa bafite.

Ikinyamakuru bestioles.ca gitangazako izi nzoka zo mu bwoko bwa Cobra aba basirikare bitoza kurya ari mbisi, ziboneka mu bihugu bike bya Afurika ariko zikaboneka ku bwinshi muri Asia.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble munyemana

    Hari ibintu bibera mu isi ukibaza niba ababikora bagira ubwenge.Ubu se koko,kurya inzoka nka Cobra,bisobanura ko uri umusirikare uzi kurwana kurusha abandi?This is foolish.Ikindi kandi,ntabwo Imana yaturemeye kurwana,ahubwo idusaba gukundana.Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi azira gukurura umugabo we igitsina agata...

Polisi yo mu gace kitwa Kapiri Mposhi mu gihugu cya Zambia yataye muri...
23 January 2020 Yasuwe: 5989 1

Umugabo yafatiwe mu iduka amaze guhisha imyenda yibye mu mwenda...

Umugabo ukomoka muri Nigeria wari wambaye neza yafatiwe mu iduka amaze...
23 January 2020 Yasuwe: 4109 0

Umugore ufite inzara ndende kurusha abandi ku isi yabiherewe igihembo...

Umugore witwa Ayana Williams umaze imyaka 23 atereka inzara yisubije...
22 January 2020 Yasuwe: 6621 0

Ifoto ya Anthony Joshua aryamye imbere ya Buhari yateje impaka ndende ku...

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku bakinnyi baremereye [Heavyweight]...
21 January 2020 Yasuwe: 4001 0

Wa Muherwe ushaka umukunzi wo kujyana ku kwezi yakiriye ubusabe bw’abakobwa...

Umuyapani witwa Yusaku Maezawa w’imyaka 44 uherutse gutangaza ko yifuza...
17 January 2020 Yasuwe: 3896 1

Umusore yakoze amateka akomeye nyuma y’aho umuryango we utanze igitambo...

Umusore w’imyaka 18 witwa Van Beek yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga...
17 January 2020 Yasuwe: 10596 0