skol
fortebet

Abayisilamu bafatiye ibihano wa mwigisha wabo washyingiranywe n’umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Abayobozi ba Islam mu gace ka Kyampisi bafatiye ibihano Sheikh Mohammed Mutumba, wari usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor uherutse gukora agashya ko gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Islam mu gace [Kadhi],Sheikh Abdul Noor Kakande yatangaje ko uyu mugenzi we Mutumba ari gukorwaho iperereza kuri ibi byago byamubayeho aho bikekwa ko yaba ari umutinganyi.

Umuyobozi w’aba Imam [Abigisha] bo mu musigiti wa Kyampisi uyu Sheikh Mutumba w’imyaka 27 yatangiragamo amawayiza witwa Isa Busuulwa yavuze ko uyu Imam mugenzi wabo yabaye ahagaritswe kugira ngo barinde icyubahiro cy’idini ya Islam.

Yagize ati “Yari umwe mu ba Imam 3 bo muri uyu musigiti.Yari amaze imyaka 4 yigisha muri uru rusengero aho yigishaga abana Islam.’

Uyu Imam mukuru yavuze ko nubwo yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we Mutumba mu kwiyakira bwabereye mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kyampisi,atigeze aba mu bategura ubukwe bwe.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru y’ejo,Sheikh Mutumba yarongoye umugore witwa Swabullah Nabukera amugejeje mu rugo asanga n’umugabo wiyoberanyije.

Kubera ko yamugejeje mu rugo akanga ko batera akabariro ngo ari mu mihango bamaranye ibyumweru 2 atazi ko ari umugabo.Icyakora ngo yaratekaga agakora n’indi mirimo yo mu rugo ikorwa kenshi n’umugore.

Ukuri kwamenyekanye ubwo abaturanyi ba Mutumba babonaga uyu mugabo wigize umugore asimbuka urupangu ari kwiba TV n’imyendam yajyanwa kuri polisi, umupolisikazi wahawe kumusaka agasanga ari umugabo wigize umugore.

Uwitwa Amisi Kibunga yavuze ko yahuriye n’umugore wa Mutumba inshuro 2 ku musigiti wa Kyampisi ariko utari kubasha kuvumbura ko ari umugabo.

Ati “Yari afite ijwi ryoroshye nk’iry’umugore.Yahoraga yambaye Gomesi na Hijab.Nyuma y’iminsi 4,Sheikh Mutumba yaje kunganyira ambwira ko umugeni we yanze gukuramo imyenda ngo batere akabariro.Nateganyaga kujya kumusura ngo mugire inama ave ku izima ariko numva ngo yafunzwe azira kwiba imyenda na TV.”

Amakuru aravuga ko Sheikh Mutumba yataye umutwe kubera ibyamubayeho ndetse ngo hashize iminsi 4 ataboneka mu rugo yari yakodesheje ngo abanemo n’uyu mugore we.

Amakuru aravuga ko bagenzi be b’abayisilamu bamujyanye kujya kumuganiriza no kumuhumuriza kuko ngo yananiwe kwakira ibyamubayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa