skol
fortebet

Abongereza banyoye agasembuye kenshi kabakoza isoni nyuma y’iminsi 104 batakanywera mu ruhame kubera guma mu rugo [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibihumbi by’Abongereza bakunda agasembuye kuri uyu wa Gatandatu baramukiye mu kabari nyuma y’amezi arenga 3 batabasha kugasoma mu ruhame karabandagaza karahava bamwe barara mu mihanda abandi Bambara ubusa.

Sponsored Ad

Aba bakunzi b’agatama bakanyoye bikabije bigeze nimugoroba bajya mu myiyereko yo hanze basinze cyane ,abagore biyambika ubusa mu gihe abagabo bo batabashaga no guhagarara.

Umujyi wa London n’inkengero hari huzuye abasinzi benshi bari bananiwe kunywa mu rugero bituma barambarara mu mihanda.

Amakuru avuga ko abanywi b’agasembuye byari byitezwe ko mu Bwongereza hose banyoye litiro miliyoni zisaga 7 z’inzoga ku munsi umwe.

Mu mujyi wa Leicester hakiri gahunda ya guma mu rugo,hongerewe abapolisi baruta kure abashyirwa ku mirimo ku munsi ubanziriza ubunani.

Nyuma y’iminsi 104 batanywa agasembuye kubera gahunda ya Guma mu rugo,aba bongereza bakoze agashya baranywa barasinda cyane bica amabwiriza yo guhana intera ya metero.

Icyakora ku munsi w’ejo,abantu 67 muri UK bishwe na Coronavirus bituma umubare w’abantu ibihumbi 44,198.

Ku munsi w’ejo nibwo Abongereza bemerewe kongera kujya mu tubari,kujya kogoshwa banakora ubukwe nyuma y’amezi 3 bifunzwe.

Abagenda n’amaguru bananiwe gutaha,abandi baryama mu muhanda abandi bagaragara bari kuruka ku muhanda.

Bamwe mu basinzi bitwaye nabi baraye muri gereza barimo 4 barwaniye ahitwa Brentwood High Street muri Essex











Ibitekerezo

  • Abongereza baranywa cyane.Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Ndetse muli Matayo 11:19,herekana ko na Yezu yanywaga inzoga.Muzi ko yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko bamwe bavuga.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    Nonese Rukebesha we uri gukora publicite y’inzoga? ubu se ibyo zakoresheje aba ubona ari byiza? uwo zananiye kureka yakwicecekera kuko abashobora kunywa ntibarenze urugero nk’uko ubivuga nabo si benshi. Ibyanditswe (Bible) nabyo bisaba umwuka wera n’ubwenge bumurikiwe n’umucyo w’Imana ngo bibashe kumvikana kandi n’igihe tugezemo nacyo gitandukanye n’ibihe by’abo basogokuruza uvuga. Ese ntuzi ko hari n’aho Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yemereye basogokuruza gusenda abagore babo bitewe n’imitima yabo yari inangiye? ( MT 19:8)
    Ndabona jyewe nkurikije ibyo zakoreye aba bavugwa muri iyi nkuru nshoboye kuzireka burundu byaba ari byiza kandi ndumva ntacyo amategeko y’Imana yanziza bitewe no kuzireka inzoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa