skol
fortebet

Abongerezakazi 2 barumye igitsina cy’umugabo washakaga kubafata ku ngufu

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa babiri bakomoka mu Bwongereza barumye igitsina cy’umwe mu bagabo bagundaguranaga bashaka kubafata ku ngufu mu Butaliyani nkuko umushinjacyaha yabibwiye urukiko.

Sponsored Ad

Abagabo 4 nibo bari mu ikipe yashakaga gufata ku ngufu aba bakobwa 2 b’Abongereza mu gace kitwa Basilicata ko mu majyepfo y’Ubutaliyani ariko umwe muri bo yahuye n’uruva gusenya kuko bamurumye igitsina.

Amashusho yafashwe na camera za CCTV yagaragaje aba bagabo bari guhunga bava aho bashakaga gufatira ku ngufu aba bakobwa.

Aya mashusho yagaragaje aba bagabo bari kwinjira mu nyubako banyuze mu irembo rikuru hanyuma aza gucika agaruka batatu muri bo bari guhunga biruka imbwa zibari inyuma.

Polisi yavuze ko aba bagabo bamaze gufatwa ndetse amazina yabo ari Michele Massiello, Giuseppe Gargano, Alessandro Zuccaro na Alberto Lopatiello.

Aba bagabo bari mu kigero cy’imyaka 20,ibinyamakuru byo muri kariya gace byemeje ko ari amabandi.

Bagejejwe imbere y’urukiko aho bashinjwe ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu ndetse no gukomeretsa.

Aba bakobwa bari bagiye gufatwa ku ngufu bari mu kirori cyihariyemu nkengero z’agace ka Basilicata.

Nubwo aba bane 4 aribo bagaragaye mu mashusho hari amakuru avuga ko abasore 8 batatumiwe aribo binjiriye aba bakobwa na bagenzi babo banyuze mu bihuru.

Bamwe mu bakobwa bari muri iki kirori bahise bajyanwa gufatirwa ku ngufu muri icyo gihuru gusa abandi babashije gucika ndetse babasha kuvuza inzogera itabaza.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru La Gazetta Del Mezzogiorno nuko aba bakobwa 2 barumye igitsina cy’umwe mu bagizi ba nabi batabawe bafite ibikomere ndetse bahungabanye.

Itangazo rya Polisi rigira riti “Mu ijoro ryo kuwa 7-8 Nzeri,ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa babiri b’abanyamahanga bakiri bato.

Ikipe ishinzwe iperereza yahise itangira iperereza ifatanyije n’abashinjacyaha.”

Ubushinjacyaha nibwo bwatangaje ko aba bakobwa barumye igitsina igitsina cy’umugabo umwe muri aya mabandi yabateye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa