skol
fortebet

Bakoze igishushanyo cy’inzoka mu rubura cyaciye ibintu hirya no hino

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

Abavandimwe bo mu muryango umwe muri US bifashishije urubura bakoze inzoka nini cyane yabaye urukererezabagenzi mu baturanyi babo.
Morn Mosley n’abavandimwe be batanu batuye Denver bamaze amasaha icumi bakora igishusho kinini mu rubura cyashimishije abaturanyi babo.
Mu 2019, uyu muryango waramamaye nyuma yo gukora ishusho y’ingwe mu rubura yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi nzoka bakoze ipima uburebure bwa 23m, bayikoreye imbere y’inzu ya nyina ubabyara.
Bakoresheje amasaha 10 (...)

Bakoresheje amasaha 10 kugira ngo barangize iyi nzoka

Amashusho Bwana Mosley, umwe muri aba bavandimwe, yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhate bakoresheje mu kubigeraho.

Babanje gukora ishusho y’iyi nyamaswa mbere yo kuyitera amabara bashaka.

Mosley yabwiye BBC ati: "Data yazikoranaga natwe tukiri bato. Mu kwishimisha twakoze imwe twiyibutsa ibya cyera".

Iki gishusho cyatangaje abaturanyi bagikunze kandi bakaza kukireba ari benshi.

Mosley ati: "Bose barahagarara bakagifotora".

Kuri Facebook ye, abantu benshi banditseho ko babonye iyi shusho kandi bashimagiza uyu muryango kuri aka gashya.

Umwe yanditse ati: "Umwaka utaha ubaye cyera ngo mwongere mutwereke icyo mushoboye".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa