skol
fortebet

BIRATANGAJE: Amaguru ye yihariye metero 1 na santimetero 30

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Caroline Arthur, ni umunyamideri wabigize umwuga wo mu gihugu cya Australiya biravugwa ko yaba ari we mukobwa ufite amaguru maremare kurusha abandi bose ku isi.
Mu butumwa uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko afite amaguru maremare ndetse ko yabuze undi muntu ku isi baba banganya cyangwa se ufite umaguru asumba aye.
Ubusanzwe uyu mugore afite uburebure bwa metero 1 na santimtero 87 z’uburebure. Amaguru ye yihariye metero 1 na santimetero 30.
Ibi bigaragaza ko igice cye (...)

Ibi bigaragaza ko igice cye cyo hejuru ari kigufi ugereranyije n’ahasigaye hose kuko amaguru ye ubwayo yihariye hafi 69% by’umubiri we wose.

Uyu mugore arubatse ndetse afite abana babiri, avuga ko yanditswe mu gitabo cy’amateka kubera amaguru ye afite uburebure budasanzwe.

Svetlana Pankratova, umukobwa w’Umurusiya niwe uza ku mwanya wa kabiri mu kugira amaguru maremare nubwo batarapima neza ngo hemezwe imibare ifatika.

Uyu mugore akomeza avuga ko mu bana be na ho harimo umwe w’umuhungu wamukurikije amaguru maremare, aho ngo yenda kumusumba ku myaka ye 13 y’amavuko.

Avuga ko bigoye kumubonera imyambaro ku isoko kuko biba ngombwa ko bajya kumudodeshereza ihwanye n’uburebure bwe. Anavuga ko bimutera ipfunwe iyo ari mu muhanda n’abandi kuko aba abasumba aho ari hose bitewe n’uburebure bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa