skol
fortebet

Bukavu:Pasiteri yarongoreye rimwe abagore batatu

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri wo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zigabe Cirhuza yakoze agashya ko gusezerana n’abagore batatu umunsi umwe.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri yasezeraniye mu itorero abereye umushumba, akaba agaragara mu ikositimu imbere ishati y’umweru na karivati n’urukweto rw’ingozi.

Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo.

Nk’uko bamwe bagiye bagaruka kuri ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko pasiteri yemerewe gushyingiranwa n’uwo ashaka, gusa abagore gushyingirwa abagore batatu bakabinenga mu gihe yaba ari umukirisitu wa nyawe.

Uwitwa Pierre Sagaga yagize ati “Muzi icyo pasiteri bivuze? Ntabwo yaba ari pasiteri abaye ari umukirisitu, uwo ni umukozi wa satani”

Uwitwa Daniel ubarizwa i Bukavu we yemeje ko ubu bukwe bwabaye, ati “Nibyo ubu bukwe bwabereye mu mujyi w’iwacu wa Bukavu, ni pasiteri Zagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa