skol
fortebet

Burundi:Abagabo 2 bateze ko uratsindwa hagati ya PSG na Bayern Munich aratanga umugore we bakamurarana amajoro 2

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo babiri bo mu gihugu cy’Uburundi, mu Ntara ya Makamba,barimo ufana PSG n’undi ufana Bayern Munich,banditse urwandiko bavuga ko bateze abagore babo,aho uratsindwa aratanga umugore we bakamurarana amajoro 2.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 23 Kanama 2020, nibwo aba bagabo babiri bateze ko Paris St Germain na Bayern Munich iza gutsinda indi uwatsinzwe atanga umugore we iminsi 2.

Umugabo witwa Minani Andre ufana ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yateze na Ntaconzoba Philippe ufana Paris St Germain yo mu Bufaransa ko utsindwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue, uraba saa 21h00 z’i Kigali araha mugenzi we umugore we bakamurarana amajoro 2.

Ibaruwa yanditswe n’aba bagabo 2 bari kumwe n’abagabo bo kubihamya 4 banagaragaye kuri uru rwandiko.

Ibaruwa igira iti “Njyewe Minani Andre nemeye ko Bayern iza gutsinda PSG (Paris Sant Germain), bitagenze uko ndiyemereye ko NTACONZOBA Philippe aca atwara umugore wanjye amurarane amajoro 2.

Bayern ikamuka itsinzwe, Ntaconzoba Philippe na we aca ampa umugore wiwe nanjye, ndamurarane kabiri (2)”.

Muri uru rwandiko hagaragaramo abagabo bane bo kubihamya barimo Bukuru Donatien, Bamporiki Emile, Gaciyubwenge Marc na Ruvyogo Louis banasinye kuri uru rwandiko.

Ibitekerezo

  • Nonese ko batavuga ko n’abagore babo babyemeye.Nibaramuka babyanze se ,barafatwa kungufu?

    Abashinzwe uburenganzira bwa muntu murengere abo bagore kuko ntabwo ari amatungo kuburyo umuntu yifata aka betinga umugore uko yiboneye sibyo rwose

    Abashinzwe uburenganzira bwa muntu murengere abo bagore kuko ntabwo ari amatungo kuburyo umuntu yifata aka betinga umugore uko yiboneye sibyo rwose

    Ababurana aribabiri umwe abayigiza nkana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa