Kigali

Byinshi wamenya ku muntu uri gushyira hanze abakinnyi b’abanyarwanda bambaye ubusa buri buri n’impamvu yabimuteye

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 April 2019 Yasuwe: 14004

Abanyarwanda benshi bari mu rujijo rw’umuntu ukomeje gushyira hanze amashusho y’Abanyarwanda bakina umupira w’amaguru bambaye ubusa, nyuma y’aho abarimo Muhire Kevin na Kimenyi Yves bamaze gushyirwa ku karubanda.



Nyuma yo gushyira hanze ubwambure bw’aba bakinnyi bombi,umuntu uri kubikora bivugwa ko ari muri Benin arimo gusaba abamwoherereje aya mashusho bambaye ubusa ko bamwishyura kugira ngo atayashyira hanze aho ngo uzabyanga wese azajya hanze.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,byatangiye hari umukobwa mwiza cyane wo muri Benin,wagiye aganiriza abakinnyi bo mu Rwanda batandukanye, buri wese ku giti cye akababwira ko abakunda kugira ngo abice mu mutwe.

Yabanje gukuramo imyenda yose,abereka imyanya ye y’ibanga arangije agenda asaba buri umwe gukuramo imyenda nawe akamwereka igitsina cye,abamukunze babikora batazuyaje,amashusho arayafata none kuri ubu ari kuyashyira ku karubanda.



Hari abakobwa b’Abanyarwanda bigambye ko aribo bari kubikora ariko amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ni uko ngo nabo batazi iby’aya mashusho ahubwo uyu muntu wo muri Benin niwe uyafite ndetse ari kugenda asaba aba bakinnyi kumuha amafaranga atavuzwe umubare kugira ngo ntashyire hanze amashusho yabo.

Biravugwa ko uyu mukobwa afite amashusho y’abakinnyi benshi b’Abanyarwanda ndetse ngo uwanze kumwishyura wese azajya ku karubanda yambaye ubusa buri buri.

Andi makuru aravuga ko Muhire Kevin yari yamwishyuye ngo amubikire ibanga ariko uyu munya Benin utaramenyekana yamwigaritse ahita ayashyira hanze.



Umukinnyi bivugwa ko ashobora gukurikiraho ni uwahoze akinira Rayon Sports gusa ntibiratangazwa uwo ariwe.


Uretse Muhire Kevin na Kimenyi,ngo hari abandi bagiye gushyirwa hanze bambaye ubusa buri buri

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Joao

    iyi picture ya kevin ni photoshop mukore analysis kuri body party , ingano yamaguru itandukanye nuko angana

    April 2019
  • chat_bubble Dia

    Mwiriwe mwibeshyera umukobwa wo muri Benin abantu bari gukora ibi nibikobwa biba Uganda umwe yitwa Dagy hortance undi yitwa nalongo natacha nana baba Uganda banabyigambye cyane ahubwo RIB ikore akazi

    April 2019

Inzindi nkuru

Muri Malawi umugabo yirukanwe ku kazi azira gutinda mu bwiherero

Mu gihugu cya Malawi, umugabo yirukanwe ku kazi yakoraga muri Hotel...
3 April 2020 Yasuwe: 2664 0

Queen Cindy yateje imvururu kuri Twitter nyuma yo kuvuga ko yifuza umusore...

Nubwo benshi mu batuye isi bahangayitse kubera icyorezo cya Coronavirus,...
3 April 2020 Yasuwe: 12393 4

Umuhanzi yiyahuriye mu rusengero kubera ko umuryango we wanze ko ashaka...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo witwa George Matinde wasanzwe...
23 March 2020 Yasuwe: 3722 0

Umugabo yanze kuguma mu rugo rwe kubera ubukana bw‘umugore we ngo buruta...

Umugabo w’Umutaliyani yaciye ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo kwanga...
21 March 2020 Yasuwe: 10585 1

Inzovu ebyiri zateye abaturage zinywa umuvinyo wabo kugeza zisinze...

Inzovu 2 zo mu gihugu cy’Ubushinwa zakoze agashya ubwo zinjiraga mu giturage...
20 March 2020 Yasuwe: 10044 0

Umukobwa yiyemeje kuzakorana imibonano mpuzabitsina n’uzavumbura umuti wa...

Umukobwa witwa Lola Taylor usanzwe akina filimi z’urukozasoni yatangaje ko...
16 March 2020 Yasuwe: 9499 3