skol
fortebet

Coronavirus yatumye Cristiano Ronaldo akora igikorwa cyakoze benshi ku mutima [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yateye benshi agahinda kubera amashusho yagiye hanze ari gusuhuza abafana badahari ubwo we na bagenzi be bari bavuye muri Bisi bagiye ku mukino wabahuje na Inter Milan.

Sponsored Ad

Kubera icyorezo cya Coronavirus kiri guca ibintu mu Butaliyani,amakipe amwe ari gukina nta bafana ariyo mpamvu Ronaldo yasuhuje abafana badahari ubwo yari aje ku kibuga.

Ubusanzwe ku mikino Juventus yakiriye,abafana baba buzuye aho Bisi ihagarara kugira ngo basuhuze abakinnyi babo gusa kuri iki cyumweru bari bakumiriwe kubera iki cyorezo kibi cyane.

Ronaldo yavuye muri Bisi asuhuza abafana nk’ibisanzwe gusa kuri iyi nshuro nta bari bahari yasuhuje ubusa birangira nawe yisetse.

Juventus yaraye itsinze Inter ibitego 2-0 bya Ramsey na Dybala winjiye asimbura gusa ku kibuga nta mufana n’umwe wari uhari uretse ushinzwe umutekano wagaragaye yicaye muri stade.

Cristiano Ronaldo yabihiwe n’ibirori byo gukina umukino wa 1000 nk’umukinnyi wa ruhago kuko nta bafana babonetse ngo yishimane nabo.

Ubutaliyani bwategetse ko imikino yose ikinwa nta bafana bari mu masitade kugeza kuwa 03 Mata 2020.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa