skol
fortebet

Donald Trump ayoboye urutonde rw’Abantu bashakishijwe cyane kuri Internet

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, ni uwa mbere ku rutonde rw’Abantu bashakishijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka wa 2016.
Urubuga rwa google rukoreshwa mu gushakisha amakuru atandukanye kuri interineti (Search engine) mu bushakashatsi bamaze iminsi bakoraho bemeje ko Donald Trump ariwe muntu washakishijwe cyane buri wese yifuza kumenya amateka ye.
Donald Trump utarahabwaga amahirwe kuva ku ikubitiro, yakoze ibitari byitezwe na benshi (...)

Sponsored Ad

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, ni uwa mbere ku rutonde rw’Abantu bashakishijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka wa 2016.

Urubuga rwa google rukoreshwa mu gushakisha amakuru atandukanye kuri interineti (Search engine) mu bushakashatsi bamaze iminsi bakoraho bemeje ko Donald Trump ariwe muntu washakishijwe cyane buri wese yifuza kumenya amateka ye.

Donald yabaye umuntu wa mbere mu mwaka wa 2016, washakishijwe cyane kuri Murandasi

Donald Trump utarahabwaga amahirwe kuva ku ikubitiro, yakoze ibitari byitezwe na benshi atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Amerika arushije kure Hillary Clinton ari nabyo byaratumye abantu benshi bihutira gushakisha uyu mugabo w’imyaka 70 y’amavuko.

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba byose byashakishije Donald Trump kuri google. Trump yabaye umuntu washakishijwe cyane mu bihugu 88 byo ku isi.

Donald Trump yavukiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umushabitsi akaba n’umunyemari ufite amamiliyari y’amadolari akaba n’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’aba- républicain.

Kuwa 20 Ukuboza 2016, Inteko itora igizwe n’abantu 538 bahagarariye abandi yemeje Donald Trump nka Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imutora ku majwi 304 kuri 227 ya Hillary Clinton.

Trump yabaye umuntu ukunzwe n’abashakisha amakuru kuri google mu bihugu by’Ubuhinde, Mexique n’Ububiligi nk’uko google yabitangaje. Julio Guzman wiyamamarije kuyobora igihugu cya Peru na Luda da Silva wahoze ari perezida wa Brezil akaza gushinjwa ruswa no kunyereza amafaranga ya leta, ni bamwe mu Banyapolitiki bashyizwe kuri uru rutonde rw’abashakishijwe cyane kuri Murandasi.

Abakora siporo yo kwiruka ku maguru nabo baje ku myanya y’imbere kuri uru rutonde harimo Mariana Pajón ufite umudari wa Zahabu muri uyu mukino n’umunyacolombiya Joseph Schooling.

Urutonde:

1. Donald Trump (Perezida wa 45 w’Amerika)

2. Hillary Clonton (Umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate watsinzwe na Trump mu matora)

3. Michael Phelps (Umunyamerika uzwi cyane mu mikino yo koga)

4. Melania Trump (Umugore wa Donald Trump)

5. Simone Biles (Umunyamerikakazi uzwi cyane mu myitozo ngororamubiri)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa