skol
fortebet

Gasabo: Abagabo bafashwe bamaze kubaga ingurube bibye bategekwa kuzenguruka akagari bambaye inyama zayo

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Abagabo 2 batuye mu Kagari ka Musave,umurenge wa Bumbogo,Akarere ka Gasabo baraye bafashwe bamaze kubaga ingurube bari bibye, bukeye mu gitondo bazengurutswa agace batuyemo bambaye inyama zayo.

Sponsored Ad

Aba bagabo bahawe urw’amenyo n’abaturage,bibye ingurube barayibaga inyama zayo bazibika mu nzu babagamo ariko baza gufatwa n’irondo ryabategetse kwambara izi nyama bakazizengurukana akagari banikoreye n’ibindi bibye .

Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Kayumba babwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko abajura babajujubije, ko basigaye barara mu mirima y’ibigori ndetse no ku biraro by’ingurube zabo bakaba banejejwe n’ifatwa ry’aba babiri bahoraga babihishemo.

Aba baturage ngo basigaye barara mu mirima barinze imyaka yabo kugira ngo itibwa baboneraho cyo kimwe n’amatungo yabo.

Nyuma yo gufata aba bajura,abaturage basabye ubuyobozi kongera imbaraga nyinshi mu kurwanya aba bajura bataboroheye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa