skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yakubiswe icupa mu mutwe n’indaya yari yanze kwishyura ahunga yambaye ubusa

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo,utamenyekanye amazina ye, yaraye akubitiwe icupa mu mutwe n’indaya yo mu mudugudu wa Runyinya,mu murenge wa Jali, mu karere ka Gasabo, nyuma yo kubura amafaranga yo kuyishyura.

Sponsored Ad

Abatuye muri aka gace bavuze ko mu ijoro ryakeye baraye badasinziriye bitewe n’urusaku rw ’indaya yaraye irwana n’umugabo wabuze ayo kuyishyura.

Aba baturage babwiye ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru ko iyi ndaya yafashe umugabo imusohora mu nzu yambaye ubusa,irangije ifata icupa irimukubita mu mutwe.

Umwe yagize ati:Hari nka saa sita z’ijoro, twumva urusaku hanze turasoka tubona umugabo wambaye ubusa,uvirirana amaraso mu mutwe, yakubiswe icupa n’indaya yo muri urwo rugo yarimo ’’.

Umunyamahanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Jali, Ndanga Patrice,yabwiye Hanga.rw ko ahakubitiwe uriya mugabo, ubusanzwe nta rugomo rukunze kuhagaragara.

Ati:’’Ubusanze nta rugomo rukunze kuba hariya, ibyabaye n’umugabo wakubiswe n’indaya yayiraranye abura ayo kwishyura, uyu mugabo yajyanwe kwa muganga naho indaya yakoze urugomo yashyikirijwe inzego z’umutekano’’.


Indaya yafatiriye imyenda y’uyu mugabo agenda yambaye ubusa

Ibitekerezo

  • KO MUVUGA INDAYA MUGASHYIRAHO AMACUPA YA PRIMUS BIHURIYE HE?

    KO MUVUGA INDAYA MUGASHYIRAHO AMACUPA YA PRIMUS BIHURIYE HE?

    KO MUVUGA INDAYA MUGASHYIRAHO AMACUPA YA PRIMUS BIHURIYE HE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa