skol
fortebet

Ghana: Pasiteri yategetse abayoboke be kunywa amazi yakarabiyemo ngo arimo umugisha

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri wo muri Ghana utavuzwe amazina yaciye ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo gutegeka abayoboke be kunywa amazi yari amaze gukarabiramo umwanda we mu rwego rwo kubaha umugisha.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri watumye benshi bacika ururondogoro,yakarabiye mu mazi arangije arasenga niko guhita ahamagaraga abayoboke be ababwira ko uranywa ayo mazi arabona umugisha akabura aho awukwiza,bayanywa nk’abari kunywa icyayi cy’u Rwanda.

Uyu mupasiteri yabwiye abayoboke be ko imana akorera yamutegetse gukarabira muri ayo mazi ndetse ngo buri wese uyanywa arahabwa umugisha utagabanyije.

Amashusho y’uyu mupasiteri ari gukarabira muri aya mazi yategetse abayoboke be kunywa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo uyu mupasiteri atavuzwe izina ariko ngo niwe washinze ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero ryitwa End Time Church of Nation ryo muri Ghana.

Ibitekerezo

  • bazanywa nibibica ngo numugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa