skol
fortebet

Hashyizweho igihembo ku muntu ushobora gutabara ingona imaze imyaka 4 yarahezwemo n’ipine rya moto [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

Abashinzwe kwita ku nyamaswa muri Indonesia bamaze gutangaza ko bifuza guha igihembo umuntu w’intwari cyangwa se w’igiharamagara watabara ingona imaze imyaka 4 inigwa n’ipine rya moto ryayinjiyemo iri mu mazi ikaba itabasha guhumeka neza.

Sponsored Ad

Iyi ngona ireshya na metero zisaga 4 yo mu mugezi wa Palu ko muri Central Sulawesi muri Indonesia, yahuye n’uruva gusenya muri 2016,ubwo ipine ryazaga rikayicomekamo bikarangira riyihezemo.

Mu mwaka wa 2018,iyi ngona yarokotse incubi ya Tsunami yateye muri iki gihugu ariko imaze igihe ihumeka nabi ndetse itamerewe neza kubera iyi pine yayinjiriye.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku nyamaswa muri Indonesia witwa Hasmuni Hasmar yatanze itangazo muri iki cyumweru avuga ko bakeneye umuntu w’intwari utabara iyi ngona bananiwe gukuramo iri pine ndetse ngo uburyo bwose bagerageje bwaranze.

Yagize ati “Igihembo gishimishije kizahabwa uzabasha kurokora iyi ngona ibangamiwe n’ipine.

Nubwo atatangaje ingano y’amafaranga azahabwa uzatabara iyi ngona,Bwana Hasmuni Hasmar yavuze ko batifuza ko umuntu utari inararibonye mu kubana n’inyamaswa yaza gusaba aka kazi kuko bishobora kumukurira akaga.

Uyu mugabo yavuze ko basabye abantu kwirinda gukinira hafi y’iyi ngona kuko ngo umujinya iterwa n’iri pine ishobora kuwubatura.

Mu mwaka wa 2018,uwitwa Muhammad Panji yagerageje kuvana iyi pine muri iyi ngona biranga haza irindi tsinda rigerageza kuyitega inkoko ngo ize ku butaka bayikuremo iyi pine yanga kuza ariyo mpamvu hatanzwe itangazo ngo uwabishobora aze akorera amafaranga.

Umubiri w’iyi ngona uragenda ukura ariyo mpamvu abashinzwe kwita ku nyamaswa bafite ubwoba ko mu minsi mike iri pine rishobora kuyiniga.Ikibabaje nuko ushobora kumara kuyikuramo iyi pine ikakurya.




Ibitekerezo

  • Nuko arabaswa bajashake uwitwa Matt no kuri fcbk abaho gusa ntibabona ayo bamuha pee

    Bazashaje uwitwq Matt niwe ubizi kabisa no kuri facebook abaho.Gusa ikibazo ntibabona ayo bamuhemba

    aha abazishinzwe sebo biyikuyemo, ibwo ingona nayo igiye guhitana ubuzima bwanaturage ngo bagiye kuyitabara, yewe nuko atari murwanda ngo ibamare,

    Yahita ikurangiza

    Nibavuge ibihembo abahinga mwiriwe ikashi ntabujinga ,umuti w’ingona uri kuriyo nyene ntahandi bawamura,

    Njywe numva muri injinji. Iyi ngona bashobora kuyirasa imiti iyisinziriza bakayivanamo iyo pine. Abantu bashaka na biki?

    Muri njinji. Iyi ngona bashobora kuyirasa imiti iyisinziriza bakayivanamo iyo pine. Abantu bashaka na biki?

    Barashukana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa