Kigali
dnd

Idubu ryasanze umugabo mu nzu ye rimwica mu buryo buteye agahinda

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 December 2019 Yasuwe: 7234

Idubu rifite ibara ry’umuhondo ryinjiye mu nzu y’umugabo witwa Sergey Fadeyev w’imyaka 66 wo mu Burusiya riramurya wese risiga ukuboko kumwe n’ukuguru.



Abatuye mu karere ka Mamsk-Chuysky mu Burusiya bavuze ko iri dubu ryabanje kwica imbwa y’uyu mugabo rirangije ryinjira mu nzu ye dore ko I Burayi hari ubukonje riramwica riramurya kugeza ubwo ryasigaje ukuguru n’ukuboko gusa.

Fadeyev wishwe n’iri dubu,yari asanzwe ari umushoferi w’imodoka ishinzwe kuzimya umuriro muri iki cyaro cya Vitimsky yabaga mu nzu ye y’imbaho wenyine.Amajanja y’iri dubu yagaragaye ku bikuta by’iyi nzu.

Iyi dubu yinjiye mu nzu y’uyu mugabo,yabanje kwangiza idirisha irangije irinjira cyane ko muri aka gace ubukonje buri kuri 45C mu nsi ya zero.

Umuturanyi wa Fadeyev witwa Alexandra Sannikova yagize ati “Idubu yinjiye ari nijoro.Yamenye idirisha,irangije umurya ukuboko n’ibice byo mu nda.Yagerageje guhamagara ubufasha ariko abantu bose babujijwe kujya hanze.”

Iyi nyamaswa yahise ihigwa n’abahigi bayitega inyama,ije kuzirya iraraswa nkuko byatangajwe na meya Alexander Tyurin.

Iyi dubu ikimara kwica uyu mugabo,yahise igenda barayishaka barayibura,bituma abantu bamara iminsi 2 bafite ubwoba bwinshi.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rutebuka

    Biteye agahinda.Hagomba kuba ari muli Siberia haba ubukonje bwinshi cyane.Inyamaswa zica abantu benshi buri mwaka,harimo inzoka,imvubu,etc...Agakoko kica abantu benshi ni umubu w’ingore utera abantu Malaria,hagapfa abantu bagera kuli 1 million.Ariko nkuko Yesaya 11,imirongo ya 6-8 havuga,mu isi nshya ivugwa henshi muli bible,nta nyamaswa izongera kurya abantu.Bazabana mu mahoro,nkuko n’abantu bosa bazaba bakundana.Izaturwa n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza kandi nibo benshi,bazakurwa mu isi.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Ifoto ya Anthony Joshua aryamye imbere ya Buhari yateje impaka ndende ku...

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku bakinnyi baremereye [Heavyweight]...
21 January 2020 Yasuwe: 3138 0

Wa Muherwe ushaka umukunzi wo kujyana ku kwezi yakiriye ubusabe bw’abakobwa...

Umuyapani witwa Yusaku Maezawa w’imyaka 44 uherutse gutangaza ko yifuza...
17 January 2020 Yasuwe: 3525 1

Umusore yakoze amateka akomeye nyuma y’aho umuryango we utanze igitambo...

Umusore w’imyaka 18 witwa Van Beek yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga...
17 January 2020 Yasuwe: 10178 0

Umugabo wari umaze ibyumweru 3 abana n’ingona yabonetse ari muzima bitungura...

Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari...
16 January 2020 Yasuwe: 11961 2

Miss watowe nk’ufite ikibuno cyiza ku isi yishushanyijeho isura ya Messi...

Nyampinga w’isi mu kugira ikibuno cyiza, Suzy Cortez,yaciye ibintu ku mbuga...
15 January 2020 Yasuwe: 10890 1

Pasiteri yafatiwe muri Hoteli amaze gukuramo ipantalo ngo asambanye umugore...

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yafatiwe mu cyuho muri Hoteli imwe muri...
14 January 2020 Yasuwe: 10657 1