skol
fortebet

Ifi yapfuye yahawe icyubahiro yunamirwa n’abarimo Perezida wa Zambia

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ini umwe mu bifatanyije n’abaturage b’igihugu mu kunamira ifi yari ikunzwe cyane muri iki gihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Iyo fi yamenyekanye ku kazina ka ’Mafishi’ yari imaze ibinyacumi bibiri by’imyaka iba mu cyuzi cya Kaminuza ya CBU, Kaminuza ya kabiri mu bunini muri Zambia.

BBC yatangaje iyi nkuru yavuze ko abanyeshuri ba Copperbelt University (CBU) bacanye za buji ndetse bakanakorera urugendo muri Kaminuza, mu rwego rwo kunamira iriya fi.

Mu banya-Zambia, by’umwihariko abakoresha urubuga rwa Twitter, izina ’Mafishi’ riri kugarukwaho cyane.

Mu myaka hafi 20 iriya fi yari imaze, abanyeshuri ba Kaminuza ya CBU bajyaga kuyisura mbere y’ibizamini ngo ibatere amahirwe, abandi bakavuga ko yabagabanyirizaga umujagararo (stress).

Izina ’Mafishi’ risobanura ifi nini, rifite inkomoko mu rurimi rw’iki Bemba ruvugwa muri Zambia. Bivugwa ko iriya fi yari imaze imyaka 22, muri yo 20 ikaba yari iyimaze mu cyuzi cy’iriya Kaminuza yaguyemo.

Perezida Edgar Lungu mu kunamira iriya fi, yifashishije amagambo y’Umuhinde Mahatma Ghandi maze yandika ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo ayisezera. Ati:

Gukomera kw’igihugu no gutera imbere kw’ibikiranga byanapimirwa ku buryo inyamaswa zacyo zifatwa. Twishimiye ko wakiriye ubutumwa bugukwiriye. Twese tuzagukumbura.

Hakainde Hichilema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia we yagize ati: “Twifatanyije n’umuryango w’abanyeshuri ba CBU, abahanyuze n’abahari ubu, ku rupfu rw’itungo ryabo rikomeye Mafishi.”

Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri bo muri iriya Kaminuza yabwiye BBC ko iriya fi itarashyingurwa, ngo kuko hari hagikorwa iperereza ku rupfu rwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa