skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Abanyeshuri bo mu ntara ya Bubanza bababaje benshi kubera ishuri ryasenyutse bari kwigiramo

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

Abantu benshi bakomeje kuvuga byinshi ku ishuri ryo mu ntara ya Bubanza ryigirwamo abanyeshuri kandi ryarasenywe ku buryo bugaragara n’imvura.

Sponsored Ad

Iri shuri ryasenywe bikomeye n’umuyaga kugeza ubwo n’ibikuta bigwa,ubu abanyeshuri bari kwigira ahantu harangaye.

Abatari bake barimo kwibaza icyo leta mbyeyi na nkozi bateganyiriza iri shuri ryasenyutse cyane.

Nk’uko amafoto yagiye hanze abigaragaza,aya mashuri,yubakishije amatafari ya rukarakara,ariko ubu risigaye ari ikibuga gisanzwe kuko yaba ibikuta n’igisenge byaraguye.

Nubwo ishuri ryasenyutse,abanyeshuri ntibacitse intege kuko mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje abanyeshuri barimo kwiga n’umwarimu ari imbere yabo.

Amakuru avuga ko habuze ubushake bw’abategesi bo mu ntara ya Bubanza kugira ngo basane iri shuri hanyuma abana bo Burundi bakomeze kuronka ubumenyi nta nkomyi.

Benshi bakomeje kwibaza aho aba banyeshuri bajya iyo imvura iguye bari kwiga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa