skol
fortebet

Igifi kinini bivugwa ko gisa na Donald Trump cyaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Igifi kinini cyo mu bwoko bwa shark cyafotowe kiri mu Nyanja cyakwirakwiye hose kubera ko benshi bavuze ko gisa neza n’uwahoze ari perezida wa US Bwana Donald Trump.
Iyi foto y’imbonekarimwe yagaragaje iki gifi cyasamye ndetse amenyo yacyo ari kugaragara benshi bemeza ko gifite mu maso hasa n’aha Donald Trump wavuye ku butegetsi muri uku kwezi.
Iki gifi cyari cyasamye kigaragara nk’ikigiye kurya ikintu cyari hejuru mu mazi ubwo umufotozi yagifotoraga.
Iyi foto yafotowe n’uwitwa Tanner (...)

Iyi foto yafotowe n’uwitwa Tanner Mansell w’imyaka 27,uzobereye mu gufotora amafoto yo mu nda y’inyanja ndetse akanafata video ukomoka ahitwa Jupiter muri Florida,US kuwa 19 Ukuboza 2020.

Akimara gushyira hanze amafoto y’iki gifi,abantu ibihumbi batangiye kuyahererekanya bavuga ko iki gifi gisa na Trump.

Umwe abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ndashaka gusaba iyi shark ariko mu by’ukuri isa na Trump.”

Uyu mugabo wafotoye aya mafoto yavuze ko bitari bisanzwe koi fi ya shark ivugwa ko isa n’umuntu ndetse ko ibyabaye kuri aya mafoto byamutunguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa