skol
fortebet

Ikimasa cyajugunye mu kirere umugabo barwanaga kimuvuna ukuguru [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Roman Collado ukomoka muri Espagne yahuye n’uruva gusenya ubwo ikimasa barwaniraga muri stade cyamutunguraga kimuzamura mu mahembe kiramusimbiza kimukubita hasi ahita avunika ukuguru.

Sponsored Ad

Uyu Roman Collado ukomoka mu mujyi wa Valencia,yakuye inkota mu rwubati rwayo ubwo yarimo ashaka kurwana n’iki kimasa,kirarakara gihita kimugwa gitumo kimushyira mu birere gikoresheje amahembe yacyo,kimukubita hasi ahita avunika ukuguru.

Kuri iki cyumweru nibwo iki kimasa cyavunaguye uyu mugabo ubwo yari yiteguye kurwana nacyo kikamutungura atiteguye.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje,uyu mugabo yari amaze gutera inkota iki kimasa ku izuru ategereje ko kimusatira bisanzwe gusa cyahise kirakara kimukubita amahembe ajya mu kirere agifata amahembe bararwana nibwo cyaje kumurusha imbaraga,kimutura hasi avunika ukuguru.

Ubwo iki kimasa cyari kimaze gutura hasi Collado gishaka kumwica,abagabo 3 bahise baza kumutabara,bamukura imbere y’imbaga y’abantu bari muri stade iberamo imikino yo gukirana n’ibimasa ya Plaza de Toros de Las Ventas iherereye mu mujyi wa Madrid.

Nyuma yo kujyanwa mu bitaro Collado yavuze ko amaze kubagwa inshuro 3 kugira ngo ukuguru kwe kwavunwe n’iki kimasa kuvurwe.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa