skol
fortebet

Imbwa y’agasozi yibye uruhinja mu bitaro igikuba kiracika

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu bitaro byitwa Godhra Civil Hospital byo mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru ibabaje y’umubyeyi wabyaye abana b’impanga ariko umwe muri bo agatwarwa n’imbwa yo ku gasozi yaciye mu rihumye abarinzi b’ibi bitaro mu rukerera ikiba uyu mwana ikajya kumurya.

Sponsored Ad

Ahagana saa cyenda n’iminota 16 z’igitondo cyo kuwa Gatatu,nibwo iyi mbwa yinjiye mu cyumba uyu mugore witwa Tara Baria yari yaraye abyariyemo kuwa kabiri w’iki cyumweru,ifata umwana ww w’umuhungu mu mpanga yari yabyaye iramutwara akangutse aramubura.

Uyu mwana w’umuhungu niwe wari wavutse mbere ndetse we na murumuna we bavukanye bagumye mu cyumba bavukiyemo bari kumwe na nyina muri iryo joro.iki cyumba bavukiyemo cyari muri etaje ya mbere yo muri ibi bitaro.

Mu gitondo Tara Baria akangutse yarebye abana be abona umwe undi aramubura niko guhita ahamagara uwari umurwaje amusaba kumufasha gushaka babajije abaganga bababwira ko nta mwana batwaye.

Igikuba cyahise gicika muri ibi bitaro babaza abantu bose ndetse bashakira ahantu hose uwaba yaje akiba uyu mwana akamutwara nyina asinziye.

Abayobozi b’ibitaro bahise bafata umwanzuro wo kwitabaza Camera zizwi nka CCTV zaje kwerekana iyi mbwa yinjira ndetse igasohokana uyu mwana mu bitaro imufashe mu kanwa kayo.

Uyu murwaza yabwiye abanyamakuru ko yari asinziriye ubwo iyi mbwa yamucaga mu rihumye igatwara umwuzukuru we ndetse we yabwiye Times of India ko nta kabuza iyi mbwa yamwishe mu gihe ibi bitaro byahise bitangaza ku mugaragaro ko babuze umwana.

Umuganga ubaga muri ibi bitaro witwa Dr M G Sagar yabwiye iki kinyamakuru ko yamenye amakuru ko uyu mwana yabuze mu gitondo cyo kuwa Gatatu w’iki Cyumweru saa yine ubwo yari aje ku kazi.

Yagize ati “Habaye ikosa ryo kutita ku bintu ku bakozi bari mu bitaro muri iryo joro.Turafata imyanzuro ikarishye cyane nyuma yo kumva ubuhamya bwa buri wese.

Uyu muganga yavuze ko nubwo bakoresheje imbaraga zidasanzwe mu gushaka uru ruhinja,barubuze aho bikekwa iyi mbwa yaba yaruriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa