startimes
Kigali
startimes

Imbwa yateye agahinda kenshi abatari bake ubwo yicwaga kugira ngo bayihambane na nyirayo

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 24 May 2019 Yasuwe: 4158

Muri Leta ya Virginia muri Amerika imbwa yarishwe irumishwa kugira ngo ihambanwe na nyirabuja wari warabisabye mbere y’uko apfa.Nubwo hari abasabye ko iyi mbwa yitwaga Emma iticwa, byarangiye yishwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kugira ngo bubahe ikifuzo cya nyirayo.


Sponsored Ad


Carrie Jones wo mu ishyirahamwe rirengera inyamaswa muri Virginia yabwiye Associated Press ko bagerageje kuburizamo iki gikorwa ndetse bari bemeye gutunga iyi mbwa ariko beneyo baranga.

Emma yarishwe, irumishwa maze ihabwa abo mu muryango w’umugore wari nyirayo kugira ngo ijye kubana nawe no mu rupfu nk’uko yabyifuje.

Mu bindi bihugu nk’Ubwongereza naho amatungo nk’imbwa n’injangwe ashobora kwicwa ku bushake bwa beneyo ariko babanje kugisha inama abaganga bayo.

Umvugizi w’ishyirahamwe ry’abavuzi b’amatungo mu Bwongereza yabwiye BBC ko impamvu nyinshi ba nyiri amatungo batanga iyo bashaka ko yicwa ari: imyitwarire yayo, ubukene bwa nyirayo cyangwa iyo bagiye kwimukira ahatabashobokeye kubana nayo.

Muri Leta ya Virginia muri Amerika ho itegeko rifata inyamaswa zo mu rugo nk’umutungo bwite wa beneyo, rikemerera abavuzi bayo kuyica igihe cyose nyirayo abisabye.

Amategeko ya Amerika agiye atandukanye leta ku yindi, hari n’izemerera ba nyiri amatungo guhambanwa nayo.

Muri Virginia irimbi ry’inyamaswa zo mu rugo ryegeranye cyane n’irimbi ry’abantu ryitwa National Memorial Park.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Somalia: Umugore yabyaye abana 5 icyarimwe

Ibitaro by’i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia byatangaje ibyishimo byabo...
4 August 2020 Yasuwe: 1963 0

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 3548 0

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe...
31 July 2020 Yasuwe: 3220 0

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje...

Hon. David Mabumba wari minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Zambia yirukanwe...
30 July 2020 Yasuwe: 4177 0

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake...
30 July 2020 Yasuwe: 3602 0

Burundi: Umukobwa wari mu kizamini cya Leta yabyariye mu bwiherero nyuma...

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo...
29 July 2020 Yasuwe: 3545 0