skol
fortebet

Imbwa yishe uruhinja rw’iminsi 12 bituma ababyeyi barwo bafungwa

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Imbwa yo mu rugo mu Bwongereza yitwa Teddy yakoze amahano icika mu kibuti [inzu yabagamo] isanga umwana w’uruhinja wari umaze iminsi 12 aho yari aryamye iramuruma arapfa bituma Polisi ita muri yombi ababyeyi be ibashinja urupfu rwe.

Sponsored Ad

Uyu mwana yagize ibikomere byinshi ku mubiri nyuma yo kurumwa n’iyi mbwa ariyo mpamvu yahise apfa.

Nyina w’uyu mwana Abigail Ellis w’imyaka 27, na se Stephen Joynes w’imyaka 35,batawe muri yombi bashinjwa uburangazi no kuba bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana wabo.

Musaza wa madamu Ellis yavuze ko iyi mbwa ikekwaho kwica uyu mwana yahise yicwa na polisi.

Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko iyi mbwa yariye uyu mwana kubera ishyari yagize ry’uko yari yitaweho cyane kuyirusha cyangwa se ngo ikaba yaraketse ko ari igikinisho.

Yakomeje agira ati “Ni inzozi mbi kuri buri wese.Mushiki wanjye yari yagiye mu bwiherero mu gihe Steve n’umuhungu wabo mukuru bari mu busitani.

Iyi mbwa yari ifungiranye mu kibuti cyayo ariko yaje gusimbuka inyuze hejuru niko kwinjira mu nzu,isanga uyu mwana aho yari aryamye iramurya.Ishobora kuba yaraketse ko ari igikinisho cyangwa igipupe.

Iyi mbwa ntiyigeze iteza ibibazo mbere.Abana bato n’abantu bakuru bakinaga nayo.Polisi yahise iyica urumva ko ari ikindi gihombo.”

Madamu Ellis yaherukaga gushyira hanze ifoto kuri Facebook ari kumwe n’uyu mwana we w’umuhungu wishwe n’iyi mbwa arangije agira ati “Umuhungu wacu mwiza.Ndamukunda cyane.”

Muri Kanama nabwo Ellis yashyize hanze ubutumwa bwo guha ikaze uyu muhungu we wari umaze kuvuka nubwo atabashije kumurera kubera iyi mbwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa