skol
fortebet

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka 17 ariko ariko inanirwa kumurya kubera ko amenyo yayo yose yakukaguritse kubera gusaza.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 17 witwa Devi Binti Sulaiman yarimo koga n’inshuti ze hafi y’umugezi wa Sebamban wo mu majyepfo ya Kalimantan muri Indonesia, kuwa 10 Gicurasi 2020 iyi ngona aramufata ariko ntiyagira icyo imutwara kubera ko nta menyo yari ifite.

Uyu mukobwa n’izi nshuti ze bagiye koga kuri uriya munsi nyuma ya saa sita mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe cyane ko muri iki gihugu bwageraga kuri 34C.

Devi yavugije induru ubwo iyi ngona yamufataga ukuboko imumanura hasi mu mazi.

Aba bagenzi be batabaje ubufasha hanyuma amagana y’abantu baturiye uyu mugezi utemba bahurura baje gushaka uyu mukobwa.

Uyu mukobwa yabonetse nyuma y’amasaha 5 atwawe n’iyi ngona gusa igitangaje nuko umubiri we wabonetse utacitsemo ibice nkuko bigendekera abariwe n’ingona gusa yaje gupfa nyuma.

Aba baturage nyuma y’aho batangiye guhiga iyi ngona bayitega umutego uriho inkoko ije kuyirya irafatwa,bayisuzumye basanga amenyo yayo y’imbere yose yarakukaguritse kubera gusaza cyangwa se uburwayi yaba yaragize.

Ukuriye Polisi ya Loban River yabwiye abanyamakuru ati “Nta gushidikanya kuba umurambo w’uyu mukobwa wari ufatanye byatewe nuko iyi ngona nta menyo igira.

Iyi ngona yahise ifatwa irazirikwa hose ubwo abaturage bari bahuruye baje kuyireba.

Umwe mu bayobozi bashinzwe kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza witwa Eryanto Rais,yagize ati “Ubwo uwo mukobwa yabonekaga,yari amerewe nabi cyane.yavaga amaraso mu mazuru,mu kanwa no mu kiganza.Abapolisi bagerageje kumujyana kwa muganga ariko ntiyabashije gutabarwa.”

Iyi ngona abaturage bayifashe ikiri nzima,abayobozi bayijyana kuyibika mu kigo cyororerwamo inyamaswa cyitwa Jhonlin conservation agency.

Mu minsi ishize,nibwo havuzwe kanzi inkuru y’u’umugore witwa Maurina Musisinyana wakoze igikorwa cy’ubutwari ubwo yakuraga umwana we mu kanwa k’ingona yari imaze kumutwara imukuye aho yari amusize ari gukinira hafi y’uruzi muri Zimbabwe.

Maurina Musisinyana akimara kubona iyi ngona ifite umwana we,yayirutseho ayijomba intoki mu izura ryayo iramurekura ndetse ihita isubira mu mazi ikiza amagara yayo.

Maurina Musisinyana w’imyaka 30 yasize abana be babiri bari gukinira mu mutaka we ku nkombe z’uruzi rwitwa Runde muri Zimbabwe arangije ajya kuroba hafi y’aho.

Hashize umwanya yumvise urusaku ahita abona umutaka yari yashyizemo aba bana uri kureremba hejuru y’amazi,abona ingona yatwaye umuhungu we Gideon w’imyaka 3.

Uyu mugore yahise yijugunya hejuru y’iyi ngona ahita ayijomba intoki mu izuru irangije irekura uyu mwana.

Uyu mugore w’intwari yabashije kurokora uyu muhungu we gusa ntibyamuguye neza kuko iyi ngona yamurumye ukuboko.

Uyu mwana we wari wangijwe cyane n’iyi ngona,yahise ajyanwa ku bitaro byo hafi aho bya Gonarezhou National Park ari kuviririrana cyane ndetse yuzuye ibikomere byatumaga adahumeka gusa nyuma yaje gukira.

Uyu mugore ukomoka mu cyaro cyitwa Chihosi yagize ati “Nakanze amazuru yayo cyane kuko nari narabyigishijwe n’abakuru kera.Iyo ufunze izuru ry’ingona ibura imbaraga kandi nibyo nakoze.Nakoresheje ukundi kuboko nkura umutwe w’umwana wanjye mu kanwa k’ingona ariko na nubu sindabasha kwizera ko arinjye wabikoze.

Umugezi wa Runde muri Zimbabwe ubamo ingona nyinshi zikura zikaba nini cyane aho zipima ibiro birenga 120.Bivugwa ko zica abantu 200 buri mwaka muri iki gihugu.

Muri Gicurasi umwaka ushize,umurobyi wo mu gihugu cya Zimbabwe yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga n’ingona ari mu kazi ke,iramwica ariko yabanje kumuca igitsina.

Uyu mugabo witwa Paul Nyamhanza yari kumwe n’umuvandimwe we barimo kuroba hanyuma ingona irabatera niko kumufata iramwica nyuma yo kumuca igitsina.

Paul Nyamhanza w’imyaka 27,wari utuye mu mujyi wa Harare, yiciwe n’iyi ngona mu gace kitwa Beatrice mu ntara ya Mashonaland iherereye ku birometero 54 uvuye mu mujyi wa Harare.

Ubwo abashinzwe kurinda inyamaswa babonaga umurambo wa Nyamhanza,,basanze ingona yamuciye igitsina.

Umuyobozi wa polisi muri Mashonaland witwa Tendai Mwanza yasabye abarobyi kuroba mu mazi asanzwe abamo ingona kuko zishobora gukomeza kubica.

Tukivuga ku ngona zishe abantu muri Afurika y’Amagepfo,Pasitoro uzwi ku izina rya Jonathan Mthethwa wayoboraga itorero ryitwa Saint of the last day church ryo muri Afurika y’Epfo,yagerageje kwambuka umugezi witwa Crocodile River bishatse kuvuga (umugezi w’ingona) usanzwe ubamo ingona nyinshi.

Yari yizeye ko ari bubashe kugendesha amaguri hejuru y’amazi kuko na Yesu yabashije kubikora kubera ukwizera gukomeye yari afite.

Pasitori Mthethwa uturuka mu gace kwitwa White River Mumalanga yitabye Imana muri Kanama 2018, ubwo yerekaga abayoboke b’itorero rye ko ashobora gukora nk’ibyo Yesu yakoze mu gihe yatambukaga hejuru y’amazi ntarohame.

Inkuru ya Daily Post icyo gihe,yavuze ko yinjiye mu mazi akagera nko muri metero mirongo itatu (30) maze ingona 3 batamenye aho ziturutse zigahita zimusamira mu kirere zigahita zimushwanyaguza.

Aganira n’iki kinyamakuru, umudiyakoni wo muri iri torero witwa Nkosi yavuze ati: ”pasiteri wacu yari amaze igihe atwigisha ku birebana no kugira ukwizera guhanitse ndetse akanatubwira ko azaduha urugero akigana Yesu Kristo akagendera hejuru y’Amazi.”

Ibi uyu mu pasitoro yabikoze nyuma yo kumara icyumweru cyose asenga yiyiriza ubusa ku buryo abayoboke be bari bizeye nta gushidikanyaazabishoborakuko biyumvishaga ko Imana yamwumvise bihagije mu gihe cy’icyumweru cyose yari amaze yiyiriza ubusa kandi anasenga.

Nkosi kandi yongeyeho ko “Ingona zimaze kumurangiza hejuru yamazi hahise hareremba ikweto za sandari yari yambaye hamwe n’utwenda tw’imbere gusa.“

Abashinzwe umutekano mu Gihugu bahageze nko mu minota 30 ariko nta kintu bakoze kuko basanze pasitoro n’ubundi yarangije kwicwa n’ingona.




Ingona yatwaye Devi yananiwe kumurya nyuma iza gufatwa n’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa