skol
fortebet

Intare yaciye ibintu kubera ukuntu yahungiye mu giti imbogo 100 zayihigaga bikomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

Nubwo yitwa umwami w’ishyamba,intare yo muri pariki y’igihugu ya Nakuru muri Kenya yafashwe amashusho yihishe mu giti kinini ubwo ishyo ry’imbogo 100 zayirukagaho zishaka kuyica.

Sponsored Ad

Iyi ntare yari yishwe n’ubwoba yabonye izi mbogo ziyisatiriye niko kurira igiti ihita itangira kuzikanga ariko iri hejuru nkuko byagaragajwe n’amashusho yagiye hanze.

Nubwo iyi ntare ituriye iki giti ngo ijye hejuru cyane,izi mbogo zanze kukirimbura ngo ziyice zihitamo kwigendera.

Umuhinde witwa Neelutpaul Barua w’imyaka 39 wafotoye iyi ntare iri mu mazi abira yavuze ko iyi ntare yagerageje kurira ngo igere kure kubera ubwoba yari ifitiye izi mbogo ariko yanyereye cyane ihitamo guhagarara.

Ikimara guhagarara ku ishami ry’igiti, yatangiye gukanga izi mbogo zari nyinshi zitegereje ko imanuka ngo ziyimerere nabi, birangira zigendeye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa