skol
fortebet

Kenya :Nyuma y’uko bakoze ubukwe bw’ idolari rimwe, bakorewe ubwatwaye asaga miliyoni 30 Frw-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Kenya- Wilson na Ann Mutura, basezeranye mu minsi ishize bakoresheje idorali rimwe. Ni ubukwe bwakwirakijwe ku mbuga nkoranyambaga, maze bamwe biyemeza gufasha uyu muryango bagakora ubukwe bwisumbuyeho, aho bakoresheje angana n’ibihumbi 35 by’Amadorali.
Ibi byabaye nyuma yo gusubika ubukwe bwabo inshuro ebyiri bitewe no kubura amadorari 300 yo kubukoresha bahisemo gukora ubukwe buhendutse cyane bakora ubukwe bwabatwaye idolari rimwe ry’ Amerika.
Wilson na Ann Mutura, muri 2016 babuze (...)

Wilson na Ann Mutura, muri 2016 babuze amafaranga yo gukora ubukwe basubika ubukwe bwabo inshuro ebyiri. Muri uyu mwaka 2017, nibwo bakoze ubukwe buhendutse cyane ari nabyo byatumye benshi bifuza kubafasha nabo bakabona ku munezero w’ubukwe

Gusezerana kwabo kwakwiye isi yose biciye ku mbuga nkoranyambaga, bituma abanya Kenya benshi bifuza kubafasha. Ni ubukwe bwaranzwe n’amarira menshi kuva musore kugera ku mugeni.

Amafoto uyu musore yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook , yavuzweho n’abantu benshi bamwe bavuga ko Imana yaciye inzira, abandi babifuriza urugo rwiza no gutera imbere.

Imodoka yari itwaye abageni yari yanditseho amazina y’aba bombi. Basezeranye imbere y’Amategeko, umugeni arapfukama ahanagura inkweto z’umugabo we amushimira urukundo yamukunze.

Inkuru y’ ubukwe bwa Wilson, w’imyaka 27, n’umugore we Ann, w’imyaka 24, yakanguye abanya Kenya benshi bari barabuze uko bakora ubukwe.

Wilson mu minsi ishize yabwiye BBC ko umuvandimwe bavukana yamugiriye inama yo kubana n’ umufiyanse we badakoze ubukwe akabyanga. Ngo yumvaga ashaka guhabwa umugisha.

REBA HANO AMAFOTO:

REBA AMAFOTO Y’UBUKWE BWA MBERE BWARI BUCIRIRITSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa