skol
fortebet

Kenya: Polisi iri guhiga bukware umugabo wamenye super glue mu gitsina cy’umugore we

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Umugore wo mu gihugu cya Kenya yagiye ku biro bya polisi kurega umugabo we wamumenyeho supaguru amukekaho ko ubwo batari kumwe yamucaga inyuma agasambana n’abagabo batandukanye.

Sponsored Ad

Aba bapolisi bo muri Kenya bahise batangira guhiga uyu mugabo waburiwe irengero nyuma yo gukora amahano yo gusuka iyi supaguru mu gitsina cy’umugore we.

Uyu mugore yabwiye Polisi ko aya mahano yabereye mu gace kitwa Tharaka Nithi aho umugabo we yamuvanye mu rugo nijoro amujyana hafi y’umugezi niko kumutegeka gukuramo imyenda yose.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yageze mu rugo atangira kumubaza umubare w’abagabo basambanye igihe cyose yamaze ataba mu rugo.

Polisi yavuze ko uyu mugabo yasohoye uyu mugore mu rugo amujyana hafi y’umugezi utemba niko kumusaba ko akuramo imyenda ye yose ndetse ngo yamubwiye ko aramwica nadakora ibyo amusaba.

Polisi yasohoye itangazo rigira riti “Yabanje kubyanga umugabo ahita atangira kumukubita ndetse amubwira ko nadakora ibyo amusaba aramwicisha icyuma yari afashe mu ntoki.

Uyu mugore yakuyemo imyenda,hanyuma umugabo amumena urusenda,umunyu na super glue mu gitsina cye hanyuma akoresha icyuma abyinjiza imbere.”

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yahise afata umucanga amushyira mu matwi no mu kanwa arangije amenamo super glue ahita ahunga.

Ikinyamakuru Nairobinews cyatangaje ko Polisi ya Kenya itavuze uko uyu mugore yatabawe gusa yavuze ko yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ibitekerezo

  • Bene ibi ni Family Violence.Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,communication,etc...Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa