Kigali

Kenya:Polisi yataye muri yombi abakobwa 11 yafashe bari gukina filimi z’urukozasoni

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 4845

Polisi yo mu gace kitwa Nyali muri Mombasa mu gihugu cya Kenya yafatiye mu nyubako yo kubamo [Apartement] abakobwa 11 bashishikaye bari kwifata amashusho y’urukozasoni kandi bitemewe muri iki gihugu.



Umugore n’umugabo bakuru bivugwa ko aribo bashoye aba bakobwa 11 muri iki gikorwa nabo bafatiwe muri iyi nyubako nabo polisi ihita ibata muri yombi.
Polisi yavuze ko aba bakobwa bose bafashwe bashobora kuba ari abanya Kenya nkuko ikinyamakuru Nairobi news cyabitangaje.

Komanda wa polisi ya Mombasa, Johnston Ipara,yatangarije iki kinyamakuru ko aba bakobwa bafatanywe ibikinisho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina biteye nk’igitsina cy’umugabo n’ibindi bizwi nka Vibrators.

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko muri iyi nyubako aba bakobwa bifatiragamo amashusho y’urukozasoni basanzemo imashini ngendanwa (laptops)15 n’izindi zisanzwe 10 aba bantu bashobora kuba bakoreshaga muri ibi bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu bafungiwe kuri Nyali police station baragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu aho aba bantu babiri bari babakuriye barakurikiranywaho ibyaha birimo gushora abana mu busambanyi no gukinisha filimi z’urukozasoni kandi bitemewe.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’amwaka ushize hatawe muri yombi umuherwe wo muri Mombasa n’abakobwa bo muri Nepali 12 yazanye muri iki gihugu kugira ngo abagire abacaka b’ibitsina muri aka gace ka Nyali.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

USA :Inka 3 zatwawe mu nkubi y’umuyaga zabonetse ari nzima

Inka eshatu zari zatwawe zikava ku kirwa cyo muri leta ya Carolina...
14 November 2019 Yasuwe: 1479 0

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yatewe Inda na musaza we w’imyaka...

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, byagaragaye ko atwite...
13 November 2019 Yasuwe: 3677 0

Umugabo wo muri Kenya yatunguye benshi nyuma yo kwiburanira mu rukiko...

Umugabo wo muri Kenya witwa William Okumu yabonye ubwigenge nyuma yo...
13 November 2019 Yasuwe: 3931 0

Umukobwa w’imyaka 19 yabyariye mu kabyiniro mu masaha y’urukerera

Umukobwa wari waraye mu kabyiniro atwite,yatunguwe n’ibise mu masaha ya saa...
13 November 2019 Yasuwe: 3106 0

Umwami Mswati wa III yatutse abaturage be bamubujije gusesa umutungo wa...

Umwami Mswati III aherutse kugurira abagore be 14 imodoka 19 zihenze cyane...
13 November 2019 Yasuwe: 6380 0

Umuherwe w’imyaka 69 wahoze ari nyiri ikipe ya QPR ari mu rukundo...

Umuherwe witwa Flavio Briatore wahoze ari nyiri ikipe ya Queens Park...
12 November 2019 Yasuwe: 4911 0