skol
Kigali
startimes

Kenya: Umugabo ukomoka muri Somalia yitiranyijwe na Yesu ( Amafoto)

Ubuzima   Yanditswe na: 30 November 2016 Yasuwe: 3724

Daniel Christos, ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Somalia, yibajijweho na benshi ubwo yageraga mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya. Yagendaga n’amaguru atambagira umujyi, benshi bamubonye batangiye kumwitiranya na Yesu Christ uvugwa muri Bibiliya.

Daniel w’imyaka 22 y’amavuko, byavugwaga ko ari Yesu yabihakanye yivuye inyuma avuga ko atari we dore ko benshi bari batangiye guhurura bavuga ko ari Yesu wageze muri Kenya.

Ubusanzwe uyu mugabo afite gahunda yo kuzenguruka isi agamije kwitemberera gusa ngo arebe ibyiza bitatse Isi, avuga ko atari umucunguzi nk’uko bamwe babicyeka "Sindi Mensiya nk’uko mubinyita, yemwe nta nibyo nigeze nifuza".

Daniel ahamya ko ’nta sano agirana n’abo mu muryango wa Bikiramariya’ ndetse ko yibera mu buzima busanzwe. Uyu mugabo amaze imyaka 7 atunganya Program zizwi nka Soft kuburyo ari nabyo yigiye ndetse yakuyemo impamyabumenyi yikirenga.

Aho ageze usanga bamwe mu baturage bashaka kumwoza ibirenge

Uyu mugabo akunze gutumirwa mu biganiro bitandukanye kuri za Televiziyo zikomeye cyane cyane izo ku mugabane w’Afurika kenshi biturutse kumiterere ye.Agace kose anyuzemo usanga abantu benshi bashaka kwifotozanya nawe bavuga ko ari Yesu bahuye.

Aherutse kubwira Television yo muri Kenya ko anywa uturahure tw’ikawa 20 ku munsi. Kubera imisatsi miremire afite ndetse no kuba asa na Yesu bituma henshi aho agiye ahabwa ikaze ngo ’urakaza neza Yesu’.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo wisize irangi ry’umukara akatamo kabiri ururimi rwe kugira ngo ase...

Umutaliyani witwa Nicolo Saverino, 27 ukomoka ahitwa Aprilia mu Butaliyani...
16 October 2020 Yasuwe: 10286 0

Ghana: Umupasiteri yaciye ibintu kubera gutegeka abakobwa basengera mu...

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga...
15 October 2020 Yasuwe: 12560 0

Umusore yaciye ibintu ku isi kubera guterera ivi mu myigaragambyo...

Umusore wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Demola yaciye ibintu ku mbuga...
15 October 2020 Yasuwe: 3960 0

Amafoto yaciye ibintu:Reba impamvu yihariye kandi itangaje ituma abagabo...

Byakunze kugaragara ko abagore n’abakobwa aribo basura salon de coiffure...
14 October 2020 Yasuwe: 30515 1

Umugore yaguye gitumo umugabo babyaranye ari gushyingiranwa n’undi mugore...

Umugabo witwa Abraham Muyunda wo mu gihugu cya Zambia yahuye n’ibyago umuntu...
13 October 2020 Yasuwe: 12944 0

Singapore Airlines yahinduye indege iparitse ’restaurant’abakiriya...

Abakunda kujya kugura amafunguro bahise batanguranwa ayo mahirwe yo kujya...
13 October 2020 Yasuwe: 2293 0