skol
fortebet

Kenya: Umwarimukazi yatwitse inzu ye ubwo yageragezaga kwica inzoka yari yamuteye

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Umwarimukazi wo mu mashuli abanza utuye ahitwa Kibingoti mu ntara yitwa Kirinyaga ari mu marira n’agahinda kubera amahano yakoze ashaka gutwika inzoka yari imuteye birangira atwitse inzu ye irashya irakongoka.

Sponsored Ad

Mwarimukazi Elizabeth Muthoni Gacheru,usanzwe ari umupfakazi,yavuze ko yarimo gufura ubwo yabonaga inzoka iturutse hanze yinjira mu cyumba araramo.

Mu rwego rwo kwirukana iyi nzoka,madamu Gacheru,yafashe umwenda arawutwika arangije awujugunya aho iyi nzoka yari iri.

Yagize hanze iminota mike kugira ngo ategereze ko isohoka ayice ariko atungurwa no kubona umwotsi mwinshi mu nzu arebye asanga umuriro wakwiriye hose inzu iri kugurumana.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gucana umuriro kugira ngo ihite ihunga ariko natunguwe no kubona inzu yose iri gushya.Nta cyabashije kurokoka nubwo abashinzwe kuzimya umuriro bakoze ibishoboka byose ngo umuriro uzime.”

Umuriro wafashe igisenge cy’inzu uragitwika utwika n’ibyari mu nzu byose birimo ibikoresho bikoresha umuriro ndetse n’imyenda bifite agaciro ka miliyoni y’amashilingi ya Kenya.

Abaturanyi b’uyu mwarimukazi batangiye kwishyira hamwe kugira ngo bagoboke uyu muturanyi wabo uri mu kaga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa