Kigali
dnd

Kubera ibiro bye byinshi urukiko rwemeje ko aburanishirizwa muri Ambulance[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 1 June 2019 Yasuwe: 4067

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge yaburanishirijwe muri Ambulance nyuma yuko babonye ko kumukuramo bishobora kumukururira ibibazo birimo no gupfa kubera ibiro afite.



Umugabo witwa Kirk Lenell Smith w’imyaka 42 y’amavuko amaze igihe kingana n’imyaka 2 afunze kubera gucuruza ibiyobyabwenge , kuri uyu wa kane nibwo yagejejwe imbere y’ urukiko gusa abashinzwe kumuburanisha banga kumukura muri ambulance bitewe n’ububyibuho we udasanzwe.

Smith kuri ubu ufite ibiro 600, yafunzwe mu mwaka wa 2018 akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza hirya no hino , Uyu musore wari ugiye kujurira kuri kino cyaha aregwa yaje yabereye ikibazo abacamanza bafata umwanzuro wo kutamukura mu imodoka itwara abarwayi ahubwo akaba ariho bamuburanishiriza.

Umucamanza witwa Tom Heekin yavuze ko mu rwego rwo kudasubika urubanza rwe byabaye ngombwa ko aburanishirizwa muri ambulance itwara abagenzi kugirango ikifuzo cye cy’ubujurire cyubahirizwe. Ngo uyu musore kuba afite ibiro byinshi ngo yari arwaye n’inzindi ndwara zifata ubuhumekero.

Gusa ngo ubujurire nibwarangiye uko babyifuzaga kuko uyu mugabo yabajijwe bimwe mu bibazo gusa ngo kubw’amahirwe macye yaje gufatwa n’indwara y’ubuhumekero ahita asubizwa kwa muganga igitaraganya.

Mu byaha Heekin ashinjwa harimo nko kuba yarakwizakwizaga ibiyobyabwenge abinyujije muri kampanyi yitwa Hartwell ,Urukiko rwemeje ko uyu musore namara koroherwa bazongera gusubukurura ubujurire bwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa Muherwe ushaka umukunzi wo kujyana ku kwezi yakiriye ubusabe bw’abakobwa...

Umuyapani witwa Yusaku Maezawa w’imyaka 44 uherutse gutangaza ko yifuza...
17 January 2020 Yasuwe: 3218 1

Umusore yakoze amateka akomeye nyuma y’aho umuryango we utanze igitambo...

Umusore w’imyaka 18 witwa Van Beek yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga...
17 January 2020 Yasuwe: 9638 0

Umugabo wari umaze ibyumweru 3 abana n’ingona yabonetse ari muzima bitungura...

Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari...
16 January 2020 Yasuwe: 11322 2

Miss watowe nk’ufite ikibuno cyiza ku isi yishushanyijeho isura ya Messi...

Nyampinga w’isi mu kugira ikibuno cyiza, Suzy Cortez,yaciye ibintu ku mbuga...
15 January 2020 Yasuwe: 10627 1

Pasiteri yafatiwe muri Hoteli amaze gukuramo ipantalo ngo asambanye umugore...

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yafatiwe mu cyuho muri Hoteli imwe muri...
14 January 2020 Yasuwe: 10532 1

Nyarugenge: Umugore yahindutse umugabo nyuma y’igihe arongowe

Mu mudugudu wa Muhoza,mu kagari ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu...
14 January 2020 Yasuwe: 17792 2