skol
fortebet

Leta ya Suwede iri gusuzuma umushinga wo gutanga akaruhuko ko gutera akabariro

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Suwede hari gusuzumwa raporo nto igaragaza uko abakozi ba Leta ndetse n’abikorera ku giti cy’abo, uburyo abakozi bazajya bahabwa umwanya wo gutera akabariro mu masaha y’akaruhuko (Pause Sexe).
Ibi bije nyuma y’uko bimaze kugaragara ko muri Suwede bamwe mu baturage badashaka kubyara bitewe ahanini no kuba bahugiye mu kazi ka buri munsi.
Per-Erik Muskos, umuyobozi w’umujyi ubarizwa muri Suwede yabwiye BBC ko ari ikimezo bafashe kandi babona kizagira akamaro gakomeye kumyororokere (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Suwede hari gusuzumwa raporo nto igaragaza uko abakozi ba Leta ndetse n’abikorera ku giti cy’abo, uburyo abakozi bazajya bahabwa umwanya wo gutera akabariro mu masaha y’akaruhuko (Pause Sexe).

Ibi bije nyuma y’uko bimaze kugaragara ko muri Suwede bamwe mu baturage badashaka kubyara bitewe ahanini no kuba bahugiye mu kazi ka buri munsi.

Per-Erik Muskos, umuyobozi w’umujyi ubarizwa muri Suwede yabwiye BBC ko ari ikimezo bafashe kandi babona kizagira akamaro gakomeye kumyororokere ya bamwe mu batuye kiriya gihugu.

Uyu muyobozi yanavuze ko uretse kongera ibyishimo mu bashakanye bizanazamura umubare munini w’abana bavuka dore ko umubare w’abaturage ugenda ugabanuka umunsi ku wundi.

Ngo iyi gahunda izakuraho ikibazo bari bafite cy’umubare mucye w’abana bavuka ahanini bigizwemo uruhare n’akazi, ngo ibi byose bituma n’abana bavuka biga mu mahanga yakure bigatuma umubare w’abaturage muri Suwede ukomeza kugabanuka.

Muskos kandi yakomeje avuga ko ibi ari bimwe mu byatuma habaho ibyishimo mu miryango ndetse no kuba byafasha mu kureba ahantu heza ho kuba mu gihe abantu batari mu ngo zabo.

Yagize ati “iyo umuntu ari mu rugo hamwe n’umuryango aba ahugiranye mu tuntu twinshi, kujyana abana gukina, kubitaho ku isuku n’ibindi,.. ariko hakenewe n’akanya ku abashakanye mu gihe abo bana badahari.

BBC yatangaje ko, uyu muyobozi ategerekeje ko igitekerezo cye gishyigikirwa n’abagenzi be hanyuma ababa bafite uburenganzira bakajya bashaka isaha runaka bari mu kazi bakajya gutera akabariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa