skol
fortebet

Malawi: Umugabo yafunzwe azira gutwara abana 9 ku igare mu buryo buteje akaga

Yanditswe: Sunday 25, Oct 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mavuto Mussa w’imyaka 40 wo mu cyaro cyitwa Mbenje mu karere ka Nsanje muri Malawi yafunzwe azira guheka abana 9 ku igare byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwabo mu kaga.
Uyu munyonzi waciye ibintu hirya no hino,yafashwe na polisi ubwo yari ajyanye aba bana ku ishuri ariko abahetse icyarimwe uko ari 9.
Mu butumwa Polisi yo muri Malawi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo,yavuze ko yataye muri yombi uyu mugabo ngo imuhate ibibazo.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma (...)

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’amashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri iki gihugu,ubwo yari atwaye aba bana 9 abajyanye ku ishuri.

Uyu mugabo yari ajyanye aba bana ku kigo cy’inshuke cya St Joseph Nursery School giherereye ahitwa Bangula muri Nsanje.

Uyu mugabo yihangiye umurimo kuko Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yisubiyeho ku byo yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe avuga ko azahanga imirimo miliyoni imwe nagera ku butegetsi.

Yavuze ko leta ya Malawi ifite ubushobozi bwo guha akazi abantu 200,000 gusa.

Perezida Chakwera - wageze ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka - yavuze ko leta yonyine nta bushobozi bwo guhanga imirimo ifite.

Yavuze ko icyeneye ubufasha bw’urwego rw’abikorera.

Yavuze ko abikorera bagomba guha akazi abandi bantu benshi kurushaho.

Bwana Chakwera yabivuze ejo ku wa mbere ubwo hizihizwaga iminsi 100 ubutegetsi bwe bumaze.

Ingingo yo guhanga imirimo miliyoni, ni imwe mu zagarutsweho cyane mu kwiyamamaza kw’urugaga rw’amashyaka rwa ’Tonse Alliance’ yari abereye umukandida mu matora ya perezida yari asubiwemo.

Abanenga leta ya Malawi babwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko urwo rugaga nta gahunda y’ibikorwa ijyanye no guhanga iyo mirimo rwari rufite, ko iyo yari iturufu gusa yo kugira ngo umukandida warwo atorwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa